00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen. Mubarakh Muganga yatanze amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Uganda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 May 2025 saa 09:14
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, yatanze amasomo ku barimu n’abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Ingabo z’Igihugu cya Uganda cyagarutse ku ruhare rw’ibihugu byo muri Afurika mu kwishakamo ibisubizo.

RDF yatangaje ko ibiganiro bya Gen. Mubarakh Muganga yatanze ikiganiro, yifashishije urugero rw’u Rwanda n’uburyo rugira uruhare mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano ku mugabane wa Afurika binyuze mu masezerano y’ubufatanye.

Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025, kuri iryo shuri riherereye i Kimaka muri Uganda cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Guharanira ibisubizo by’Abanyafurika ku bibazo byugarije Afurika: Ingero z’uruhare rw’u Rwanda mu bufatanye ku mugabane wa Afurika.”

Ni ikiganiro cyibanze ku kugaragaza uruhare rw’u Rwanda mu gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano bihangayikishije ibihugu by’inshuti n’abafatanyabikorwa kuri uwo mugabane.

Gen. Mubarakh yashimangiye ko ibihugu bya Afurika bifite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo by’umutekano bikibangamiye, binyuze mu gukoresha neza amahirwe y’ubufatanye hagati y’ibihugu (bilateral) ndetse n’ubufatanye busesuye bw’ibihugu byinshi (multilateral).

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zimaze imyaka igera kuri 20 zitanga umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano ku mugabane wa Afurika, binyuze mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN), Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), ndetse no ku bufatanye n’ibihugu by’inshuti.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 10 bya mbere ku Isi bitanga ingabo nyinshi mu bikorwa by’amahoro bya Loni.

Ingabo zarwo zagiye zoherezwa mu bihugu nka Sudani y’Epfo mu butumwa bwa Loni (UNMISS) ndetse hakaba n’abapolisi bafasha abaturage.

U Rwanda kandi rufite ingabo muri Centrafrique mu butumwa bwiswe (MINUSCA), RDF ihafite ingabo zifasha mu kurinda abaturage no gushyigikira ibikorwa bya Guverinoma aho zinacungira umutekano abayobozi bakuru b’icyo gihugu.

U Rwanda rujya kohereza ingabo ku busabe bw’ibindi bihugu byahuye n’ibibazo bikomeye by’umutekano nka Mozambique.

Mozambique kuva mu 2021 kugeza ubu, RDF yoherejwe mu ntara ya Cabo Delgado mu bufatanye na Mozambique, aho ifasha ingabo z’icyo gihugu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Muri ibyo bikorwa kandi ingabo z’u Rwanda, zitanga ubuvuzi n’ubutabazi (Humanitarian Assistance) aho zitanga serivisi z’ubuvuzi ku baturage muri ibi bihugu, harimo kubaga, kuvura indwara z’ibanze no gutanga inkingo.

Zinafasha mu kubaka ibikorwa remezo, harimo imihanda, ibitaro, amashuri n’ibindi bikorwa bituma abaturage bongera kwizera Leta zabo.

RDF kandi itanga amahugurwa y’ingabo n’abapolisi b’ibindi bihugu, by’umwihariko mu bijyanye no kubungabunga amahoro no guhangana n’iterabwoba.

U Rwanda rutanga uwo musanzu nk’imbaraga zikomoka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho rwiyemeje kutarebera izindi Jenoside n’ibikorwa byibasira abaturage.

Ubwo Gen Mubarakh Muganga yageraga ku Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Uganda
Gen Mubarakh Muganga yagaragaje umwihariko w'u Rwanda mu gukemura ibibazo by'umutekano muri Afurika
Gen. Mubarakh Muganga yatanze amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .