Ni ingingo yakomojeho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Kanama 2024, aho yari yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa yari amaze ibyumweru bitandatu ari guhabwa abasirikare b’u Rwanda 100 bo mu ishami rya gisirikare rishinzwe imyitwarire, Military Police.
Bari bamaze igihe bahugurwa ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda n’iza Qatar.
Aya mahugurwa baherwaga mu Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako, yibanze ku bice by’ingenzi birimo kurwanya iterabwoba, kurinda abanyacyubahiro no kurwanya imyigaragambyo.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, yashimiye kandi abahawe amahugurwa ku bwitange bagize bakaba babashije gusoza amahugurwa.
Yabibukije kandi ko ubuhanga n’ubumenyi bungutse, ari ibyo kubafasha gusohoza inshingano zabo nk’uko bikwiye kinyamwuga.
Ati “Mfashe uyu mwanya ngo mbashimire kuri iyi ntambwe y’ingenzi, nta gushidikanya ko ubu mugiye gukora neza kurushaho no kuzuza inshingano zanyu.”
“Ndashimira kandi ingabo za Qatar zagiye zisangiza ubumenyi RDF mu myaka ine, twese twungukiye muri ubu bufatanye.”
Capt Abdulla Al-Marri wari uyoboye aya mahugurwa, yashimiye RDF ku bwo gushyira imbaraga mu kurushaho kunoza ubufatanye hagati y’u Rwanda na Qatar binyuze muri gahunda zinyuranye zirimo n’aya mahugurwa.
Ati “Aya mahugurwa yabaye binyuze mu bufatanye hagati y’ibihugu byombi, ubu bumenyi buzatuma aba bagize ishami rya gisirikare rishinzwe imyitwarire, barushaho gukora neza inshingano zabo mu kurinda abantu bakomeye, kurwanya iterabwoba no kurwanya imyigaragambyo.”
Ibi birori kandi byari byitabiriwe n’abajenerali batandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, abasirikare bakuru n’abato ndetse n’intumwa mu Ngabo za Qatar.
Muri Mutarama 2024, u Rwanda na Qatar, byashyize umukono ku masezerano agamije gutangiza ubufatanye mu by’umutekano.
Ni amasezerano y’ubufatanye yitezweho gukorera hamwe kw’ibihugu byombi mu bijyanye n’umutekano no kurwanya ibyaha birimo iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’icuruzwa ry’abantu.
Hari kandi kurwanya gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw’intwaro n’amasasu, ibyaha bifitanye isano n’iyezandonke, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ruswa n’ibindi.
Aya kandi yaje yiyongera ku yandi ajyanye n’iby’umutekano yashyizweho umukono mu 2023.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!