Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2020 mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Gatsibo, yareberaga hamwe uko aka karere kitwaye mu kwesa imihigo y’umwaka ushize ari nako gasinyana imihigo n’abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’ubuyobozi bw’imirenge kugera ku masibo.
Mu kiganiro kijyanye no kurebera hamwe uko umutekano wifashe muri Gatsibo, Gen Maj Mubaraka Muganga, yavuze ko umutekano wifashe neza uretse ibibazo bimwe na bimwe bigaragara birimo abantu bake binjiza magendu n’ibiyobyabwenge.
Yakomeje avuga ko ku birebana n’urugomo hagiye hagaragara urugomo rw’abaturage bahohotera bagenzi babo bakabatemera imyaka n’amatungo.
Ati “Ubundi njye mbyita ububwa, ni nkuko uyu munsi ndi Jenerali natongana n’umuntu w’umubyeyi nkajya kwihimura ku mwana we muto cyangwa nkatema amasaka ye cyangwa inka, biba ari bibi iyo myaka cyangwa iyo nka iba izatunga benshi, murasabwa kubikosora.”
Gen Mubaraka yasabye abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibyo by’urugomo ahubwo bakagana inzego z’ibanze zibegereye zikabafasha gukemura ibibazo bagiranye, yasabye kandi abayobozi bo mu nzego z’ibanze kongera imbaraga mu kurwanya ubujura n’ibindi byaha bibangamiye umudendezo w’abaturage.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, we yasabye abayobozi kumanuka bakegera abaturage bagakurikirana ibibazo bahereye ku masibo, mu bibazo yavuze harimo gukurikirana abangavu batewe inda bagasubira mu ishuri, amakimbirane yo mu miryango kandi bakanarushaho kwicungira umutekano bakoresheje amarondo y’umwuga.
Yasabye abayobozi kongera imbaraga mu kwita ku mihigo bahize kugira ngo umwaka utaha bazaze mu myanya ya mbere mu kwesa imihigo.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Gitega mu Kagari ka Nyagahanga mu Murenge wa Gatsibo, Bayavuge Théoneste, yavuze ko ibyaha byo gutema inka cyangwa kurandura imyaka usanga bituruka kuri kamere y’umujinya wa bamwe na bamwe.
Ati “Nyuma yo kugirwa inama ubu tugiye kwereka abaturage ko umujinya nk’uwo udakwiriye ahubwo bakwiriye kutugana tukabafasha gukemura ibyo bibazo.”
Akarere ka Gatsibo kaje ku mwanya wa 16 mu kwesa imihigo ya 2019/2020 kakaba karagize amanota 68.4 ubuyobozi buvuga ko bwagiye bukomwa mu nkokora n’ibikorwa bimwe na bimwe bwari gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye nyuma ngo ntibabonera ku gihe ibyo bari babemereye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!