Kuri uyu wa Gatandatu nibwo iryo hererekanyabubasha ryabayeho mu Mujyi wa Mocimboa Dá Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.
Mu bari bitabiriye hari Itsinda ry’Abahuzabikorwa b’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Abayobozi ba Polisi, Abashinzwe ibikorwa by’iperereza n’abandi basirikare.
Gen Maj Ruvusha yageze muri Mozambique ku wa 20 Kanama, yerekwa ibice byose Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zifite mu nshingano birimo Mocimboa da Praia, Chinda, Palma, Afungi, Pundanhar, Macomia, Ancuabe na Pemba.
Gen Maj Emmy Ruvusha yigeze kuba Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere mu Ngabo z’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba.
Inkuru bifitanye isano: Kajugujugu ku rugamba, gusimbuza abasirikare, abagiye kuyobora Ingabo: Isura nshya i Cabo Delgado
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!