00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Maj Robert Rusoke yatanze Kopi z’impapuro zimugira Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 18 June 2022 saa 10:44
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yashyikirijwe kopi z’impapuro zemerera Amb. Maj. Gen. (Rtd) Robert Rusoke guhagararira Uganda mu Rwanda.

Ni umuhango wabereye ku Kimihurura ku Biro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Rusoke yagizwe Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize asimbuye Oliver Wonekha woherejwe guhagararira igihugu cye mu Bushinwa.

Ibiganiro byahuje Rusoke na Biruta, byagarutse ku myiteguro y’Inama ya CHOGM u Rwanda rwiteguye kwakira guhera mu Cyumweru gitaha, ndetse banagaruka ku mubano w’ibihugu byombi.

Uganda n’u Rwanda bisigaye bibanye neza nyuma y’ibihe bigoye ibihugu byombi byabanyemo guhera mu 2017 ubwo u Rwanda rwashinjaga umuturanyi warwo wo mu majyaruguru gushaka kuruhungabanyiriza umutekano.

Rusoke yagizwe Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda nyuma y’uko muri Kanama 2021 agaragaye mu basirikare bakuru 14 bafite ipeti rya Jenerali bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru mu Ngabo za Uganda (UPDF).

Si ubwa mbere yahawe inshingano zo guhagararira igihugu cye ahandi kuko yari asanzwe ari Ambasaderi wa Uganda muri Sudani y’Epfo kuva mu 2012.

Nyuma yo gushyikiriza Dr Biruta kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda nka Ambasaderi, byitezwe ko ashyikiriza inyandiko Umukuru w’Igihugu akabona gutangira imirimo ye ku mugaragaro.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, yakira kopi z’inyandiko za Gen Maj Robert Rusoke zimwemerera guhagararira Uganda mu Rwanda
Dr Vincent Biruta na Gen Maj Robert Rusoke bagiranye ibiganiro bigaruka ku mubano w’ibihugu byombi no ku nama ya CHOGM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .