Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu yirukanye abasirikare bakuru barimo Gen Maj Martin Nzaramba, Col Dr Etienne Uwimana n’abandi ba Ofisiye 19 bakuru n’abato.
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye IGIHE ati “Gen Maj Nzaramba yirukanywe kubera ruswa no gukoresha nabi amafaranga yari agenewe kwita ku mibereho y’abasirikare ubwo yari mu nshingano nk’Umuyobozi w’Ikigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Nasho.”
Col Dr Uwimana we yirukanywe kubera amakosa akomeye no kunyuranya n’amahame n’indangagaciro za RDF.
Usibye aba, Rwivanga yasobanuye ko abandi birukanywe barimo abakoze ibyaha bya ruswa n’indi myitwarire mibi.
Yavuze ko RDF yiyemeje kutazadohoka ku ihame ryo kurwanya ruswa, imyitwarire mibi no kutagira ikinyabupfura mu bayigize.
Muri Kamena 2023 nabwo Perezida Kagame yari yirukanye mu gisirikare Abajenerali barimo Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda. Usibye aba, hirukanwe abasirikare bandi 116 mu gihe abandi 112 amasezerano yabo yaseshwe.
Abo basirikare bakuru na bo birukanywe kubera amakosa n’ibyaha bijya kumera nk’iby’aba. Icyo gihe byatangajwe ko Gen Maj Aloys Muganga yirukanwe kubera impamvu z’ubusinzi bukabije, Brig Gen Francis Mutiganda, yirukanwa kubera gusuzugura inzego za gisirikare.
Mu mpamvu zituma umusirikare yirukanwa mu gisirikare, harimo amakosa akomeye ajyanye no kuba atarubahirije indangagaciro za gisirikare.
Harimo nko kutarangwa n’indangagaciro ziranga Ingabo z’u Rwanda zirimo kuba umuntu agomba kubaha inzego za gisirikare. Umusirikare wagaragayeho ruswa cyangwa amacakubiri, amatiku, kurema uduce n’ibindi na we aba ashobora kwirukanwa.
Gusesa amasezerano mu gisirikare bibaho iyo umukoresha abonye ko nta mpamvu yakomeza kuyubahiriza cyane cyane biturutse ku myitwarire idahwitse.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!