00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Maj Nkubito yavuze ku cyizere Ingabo z’u Rwanda zifitiwe i Cabo Delgado n’ubufatanye na FADM (Amafoto na Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 1 Ukwakira 2022 saa 10:56
Yasuwe :

Iyo uganiriye n’abaturage bo muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado, bose bavuga ko bashaka kugumana n’Ingabo z’u Rwanda kuko zabarokoye ibyihebe. Ntibatinya kukubwira ko biyumva batekanye iyo bazibona kurusha uko baba babona bene wabo bavuka mu gihugu kimwe.

Babishingira ku majoro baraye babundabunda mu bihuru, bahunga ibyihebe byo mu mutwe wa Jamaat Ansar al-Sunnah wari warayogoje Intara ya Cabo Delgado none ubu amahoro akaba amaze kugaruka mu bice bigenzurwa n’Ingabo z’u Rwanda.

Magingo aya, bibarwa ko nibura abaturage barenga ibihumbi 130 bamaze gutahuka bava hirya no hino mu mashyamba aho bari barahungiye. Ni ibintu bavuga ko bitari gushoboka iyo Ingabo z’u Rwanda ziba zitarabatabaye.

Muri Cabo Delgado hose, ahantu abaturage babonye umusirikare w’u Rwanda baramupepera, bakamusuhuza mu Kinyarwanda bati "Amakuru", "Wiriwe" nyuma bagasoza bagira bati "Urakoze Cyane".

Iyo ugeze mu bice bitandukanye by’iyi Ntara ya Cabo Delgado nko mu Mujyi wa Palma na Mocimboa da Praia, usanga ubuzima bukomeje. Urugero rwa hafi ni nko mu Mujyi wa Palma, ubu hotel zatangiye gufungura, utubari turakora kugeza mu masaha akuze y’ijoro n’ibindi bigaragaza impinduka mu mibereho y’abaturage.

Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Gen Maj Nkubito Eugène, amaze amezi atatu muri ubu butumwa. Yasimbuye Lieutenant General, Innocent Kabandana, watangiye uru rugamba.

Gen Maj Nkubito asobanura ko Ingabo zatangiye uru rugamba, zakoze akazi gakomeye kuko zakoze ibikorwa byo kurwanya umwanzi ku buryo ubu nta byihebe bikirangwa mu bice bigenzurwa n’Ingabo z’u Rwanda.

Ati “Twasanze akazi kenshi karakozwe kuko twasanze ibyihebe barabirashe, byarahunze bijya mu majyepfo y’utu turere, dusanga abaturage baramaze kugaruka. Akazi dusanze ntabwo gakomeye ugereranyije n’ako abatubanjirije basanze. Ubu ni ugukomereza aho umutekano wari ugeze no gufasha abaturage gusubira mu byabo.”

Gen Nkubito yavuze ko abaturage babanye neza n’Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa, bigaragazwa n’uko iteka iyo hari ikibazo kivutse, bihutira gutanga amakuru.

Ati “Abaturage badufitiye icyizere, baratubonye ko turi abantu beza, twahashyije umwanzi wari ubamereye nabi, turamunesha arahunga. Aho bagarukiye baza batubona nk’abantu beza. Baduha amakuru, ikintu cyose kibabangamiye, turanabibabwira ngo nimubona ikintu kitameze neza mujye mutubwira. Ndabashima ko babikora, dufatanyije nabo muri byose.”

Icyizere abaturage bo muri Cabo Delgado bafitiye Ingabo z’u Rwanda, si cyo bafitiye abasirikare babo kavukire kuko batabiyumvamo ugereranyije n’ab’abanyarwanda.

Impamvu zirimo ko ubwo ibyihebe byateraga, abasirikare bamwe bahunze, bagatererana abaturage. Bikanajyana kandi no kuba abenshi baba badakomoka muri iyi ntara.

Ubusanzwe mu gisirikare cya Mozambique, FADM, ucyinjiyemo amara imyaka ibiri ari umusirikare nyuma akimukira muri Polisi.

Abenshi mu basirikare bari mu Ntara ya Cabo Delgado bakomoka mu tundi duce turimo Maputo, Pemba n’ahandi. Boherezwa muri iyi ntara by’igihe gito, ku buryo usanga na bamwe muri bo ari ubwa mbere bayigezemo.

Abayobozi bakuru ba RDF nabo bamenye iyi myumvire iri muri aba baturage, bakora ibishoboka byose ku buryo bafasha Igisirikare cya Mozambique kongera kugirirwa icyizere n’abenegihugu binyuze mu bikorwa bafatanya.

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zatangiye ibikorwa byo kuvura abaturage zifatanyije n’Ingabo za Mozambique. Ku wa Gatanu, byakorewe mu gace ka Quionga, ni mu nzira igana Mtwara muri Tanzania.

Gen Nkubito asobanura gufatanya n’Ingabo za Mozambique mu kuvura bitari bisanzwe ariko bigamije kuzigisha ko umutekano utarangirira mu byo umuntu abonesha amaso.

Ati “Umutekano usesuye ku muturage ni iyo ubuzima bwe bumeze neza. Avurwa, umwana yarwara akavurwa, umuntu mukuru akavurwa akumva ko atekanye. Ni yo mpamvu twashatse ko nabo babimenya, kugira ngo nitunava hano bazakomeze babikora kuko ni umutekano abaturage bakeneye. Barabyishimiye, barabikunze, ubutaha twizeye ko bizagenda neza.”

Gen Nkubito asobanura ko Ingabo za Mozambique zifite ubushake bwo kwigira ku z’u Rwanda kandi ko mu gihe byakomeza gutya, nta kabuza no mu gihe iz’u Rwanda zaba zasoje ubutumwa, iza Mozambique zasigara mu nshingano neza.

Umusirikare wa Mozambique ushinzwe Ingabo mu Karere ka Palma, Brig Gen Moise Emmanuel Cau, yatangaje ko gufatanya n’Ingabo z’u Rwanda mu kuvura abaturage ari igikorwa cyiza kuko babona ko kwita ku baturage nabyo bikenewe.

Ati “ Dukora n’ibikorwa byo kureba abana batari mu ishuri kugira ngo bazasubire mu ishuri, dufatanya n’ingabo z’u Rwanda, ni byiza. Dufatanya kandi mu gucyura abaturage, byose tubikora dufatanyije n’inzego z’umutekano z’ibanze n’ubuyobozi bw’uturere. Ntabwo ari ibikorwa byo kurwana gusa, n’ibi biba bikenewe.”

Uyu muyobozi ashimangira ko ikigamijwe muri iki gihe ari ukuzanira abaturage amahoro, ku buryo ibyihebe bitazongera gushegesha iyi ntara.

Mu bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique mu kuvura abaturage, ku munsi umwe abarenga 100 bahawe serivisi zitandukanye zirimo nk’abarenga 70 bari bafite ibibazo by’amenyo bikaba ngombwa ko akurwa.

Ingabo z'u Rwanda zifatanya n'iza Mozambique mu bikorwa byose
Brig Gen Moise Emmanuel Cau yashimye Ingabo z'u Rwanda zikomeje kugirana imikoranire n'iza Mozambique
Brig Gen Moise Emmanuel Cau aganira n'Umupolisi w'u Rwanda uri mu kazi i Cabo Delgado
Abasirikare ba Mozambique bari gufatanya n'ab'u Rwanda mu bikorwa byo kuvura abaturage bafite indwara zitandukanye
Umupolisikazi w'u Rwanda aganiriza umuturage wo muri Mozambique wari ufite ikibazo cy'uburwayi
Abasirikare b'u Rwanda bamaze kubaka ubumwe hagati yabo n'abaturage bo muri Mozambique
Umusirikare wa FADM afata amafoto y'abaturage benshi bari bagiye gushaka serivisi z'ubuzima
Muri iyi modoka ni ho hatangirwaga serivisi zo gukura amenyo ku bafite ubwo burwayi. Ku munsi umwe, abarenga 70 bakuwe amenyo yari arwaye
Abasirikare b'u Rwanda bari muri Mozambique bashimirwa uruhare bagize mu guhashya ibyihebe byari byarigabije Cabo Delgado
Ingabo z'u Rwanda ziba ziri maso mu nkengero zose aho ziba zagiye mu bikorwa byo gucunga umutekano
Gen Maj Nkubito Eugène ni we Ukuriye inzego z'umutekano z'u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique
Ingabo z'u Rwanda ziba ziryamiye amajanja ijoro n'amanywa
Magingo aya, inzego z'umutekano z'u Rwanda zabashije kugarura amahoro mu duce twose twa Palma na Mocimboa da Praia
Gen Maj Nkubito Eugene aganira n'abasirikare bakuru ba Mozambique barimo Brig Gen Moise Emmanuel Cau ukuriye Ingabo za FADM ziri mu gace ka Palma

Amafoto: Philbert Girinema


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .