00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Maj Nkubito yatangiye kuyobora inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 August 2022 saa 07:30
Yasuwe :

Maj Gen Eugene Nkubito yasimbuye Maj Gen Innocent Kabandana nk’Umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba muri Mozambique.

Mu cyumweru gishize nibwo Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera Eugène Nkubito wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, amuvana ku ipeti rya Brigadier General amuha irya Major General.

Kuri uyu wa Kabiri ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwashyize hanze itangazo bugaragaza ko Maj Gen Eugene Nkubito yageze muri Mozambique mu nshingano nshya nk’Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri icyo gihugu.

Itangazo rivuga ko Maj Gen Nkubito n’uwo asimbuye Maj Gen Innocent Kabandana bakiriwe na Minisitiri w’ingabo za Mozambique Maj Gen Christovao Chume.

Ibiganiro byabeyere ku cyicaro gikuru cy’ingabo za Mozambique mu murwa mukuru Maputo kuri uyu wa Kabiri.

RDF yatangaje ko ibiganiro byibanze ku bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique.

Minisitiri w’Ingabo za Mozambique Maj Gen Christovao Chume yashimye umusanzu w’ingabo z’u Rwanda mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado ku bufatanye n’ingabo za Mozambique.

Muri Nyakanga umwaka ushize nibwo u Rwanda rwohereje ingabo muri Cabo Delgado guhangana n’imitwe y’iterabwoba yari imaze imyaka itatu yarayogoye ako gace, abaturage baravuye mu byabo.

RDF yatangaje ko kandi Maj Gen Nkubito na Maj Gen Kabandana kuri uyu wa Kabiri banaganiriye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique Amiral Joaquim Mangrasse, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Mozambique Bernardino Raphaël na Bernardo Lidimba ushinzwe urwego rw’ubutasi.

Ibikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba ingabo z’u Rwanda zirimo muri Mozambique bimaze gutanga umusaruro kuko uduce tumwe abaturage bari barahunze batangiye kugaruka mu byabo, ibikorwa remezo byari byarangijwe birasanwa mu gihe ingabo zikomeje gukurikirana ibyihebe aho byahungiye mu mashyamba manini.

Inkuru bijyanye: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Brig Gen Nkubito

Maj Gen Nkubito (ibumoso) na Maj Gen Kabandana (iburyo) baganiriye na Minisitiri w'Ingabo za Mozambique
Aba bayobozi mu ngabo z'u Rwanda bahuye n'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Mozambique, Amiral Joaquim Mangrasse
Ibiganiro byose byagiye bigaruka ku bufatanye bw'u Rwanda na Mozambique mu guhashya iterabwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .