Gen Maj Murasira yaganiriye na mugenzi we wa Centrafrique ku bufatanye mu bya gisirikare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ukuboza 2019 saa 11:06
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika ya Centrafrique Marie-Noëlle Koyara, yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Gen Maj Albert Murasira cyibanze ku gusuzuma uburyo amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare aheruka gushyirwaho umukono n’ ibihugu byombi, yashyirwa mu bikorwa.

Minisitiri Koyara uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ku Gisozi.

Minisitiri Koyara yavuze ko mu kiganiro yagiranye na mugenzi we bemeranije ko mu minsi ya vuba cyane impuguke mu bya gisirikare zo ku mpande zombi zizahura zikiga byimbitse ku masezerano yasinywe n’impande zombi, hakazakurikiraho ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Minisitiri Koyara yanavuze ko u Rwanda ari inshuti nyanshuti ya Repuburika ya Centrafrique, by’umwihariko abihereye ku buryo Ingabo z’u Rwanda zabaye iza mbere mu gutabara igihugu cyabo ndetse zikinakomeje ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique n’ahandi.

Aho hose u Rwanda rushimirwa kuba intangarugero no gutanga umusanzu mu muco wo kwishakamo ibisubizo ku bibazo bya Afurika.

Minisitiri Koyara yakomeje ati “Ubucuti u Rwanda rugaragariza Repubulika ya Centrafrique ni ubucuti buturuka ku mutima w’urukundo rwa kivandimwe kandi rugaragarira mu bikorwa.”

U Rwanda na Centrafrique bisanganywe umubano mwiza mu by’umutekano ndetse muri uyu mwaka hari ingabo zo muri iki gihugu zahuguriwe mu rwa Gasabo.

U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye bigamije kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), aho abasirikare barwo barenga 1,370 n’abapolisi 430.

Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda mu biganiro na Minisitiri w'Ingabo wa Centrafrique
Minisitiri Murasira hamwe na Minisitiri Koyara nyuma y'ibiganiro
Minisitiri Koyara yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

Amafoto: Minisiteri y’Ingabo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza