Gen. Maj. Martin Nzaramba yavutse mu 1967 mu gace ka Mpigi muri Uganda, aho umuryango we wari warahungiye, yigeze kuba Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri rya Gisikare cya Nasho.
Col. Dr. Etienne Uwimana we yari asanzwe ari Umuganga ndetse yamaze igihe kinini avura mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe. Mu 2020 yari yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe serivisi zo gucisha abantu mu cyuma mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe
Itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cy’u Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yatanze kandi uburenganzira bwo kwirukana no gusesa amasezerano y’abandi basirikare 195 bafite amapeti atandukanye.
Ntabwo higeze hatangazwa impamvu aba basirikare bakuru birukanywe, gusa amategeko ya RDF agena ko umuntu wese ukora ibikorwa bitesha agaciro umwuga wa gisirikare birimo ubusinzi bukabije cyangwa se ibitesha agaciro umwuga wa gisirikare ariko byatuma akurikiranwa mu nkiko za gisirikare nko gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n’ibindi; yirukanwa.
Mu mpamvu zituma umusirikare yirukanwa mu gisirikare harimo amakosa akomeye ajyanye no kuba atarubahirije indangagaciro za gisirikare.
Harimo nko kutarangwa n’indangagaciro ziranga Ingabo z’u Rwanda zirimo kuba umuntu agomba kubaha inzego za gisirikare. Umusirikare wagaragayeho ruswa cyangwa amacakubiri, amatiku, kurema uduce n’ibindi nawe aba ashobora kwirukanwa.
Gusesa amasezerano mu gisirikare bibaho iyo umukoresha abonye ko nta mpamvu yakomeza kuyubahiriza cyane cyane biturutse ku myitwarire idahwitse.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!