Yabisobanuriye Intore z’Inkomezamihigo ziri mu Itorero Urunana rw’Urungano ziri gutorezwa mu kigo cya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa Mbere.
Gen Kabarebe wabanje gusobanura inkomoka y’urugamba rwatangijwe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi, yavuze ko batangije urugamba bafite icyo barwanire kandi cyari gikomeye dore ko bari batarenze ibihumbi bibiri, nta n’ibikoresho bihagije.
Yavuze ko baharaniraga igihugu gishya, kitarangwamo ivanguramoko, gifite icyerecyezo cy’iterambere no gusubiza abanyarwanda ubunyarwanda.
Mu gihe hari hagiye kurangira amasezerano ya Arusha yagombaga gutuma mu gihugu hagaruka amahoro, nibwo hatangiye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byafashe amezi atatu kugira ngo ingabo za FPR Inkotanyi zibashe guhagarika Jenoside.
Gen. Kabarebe yavuze ko bamaze guhagarika Jenoside, mu gihugu nta kintu na kimwe cyari gisigaye cyubatse.Yavuze ko inzego zose zari zarasenyutse, abanyamahanga bagombaga gufasha u Rwanda barigendeye nta n’umwe ukibona u Rwanda nk’igihugu.
Ati “Kugira ngo igihugu gitekane, kijye kuri wa murongo wo kubaka igihugu ni cya cyerecyezo n’ubundi abantu baharaniye, byasabaga byinshi cyane ntabwo ari ibintu byari byoroshye. Uko Jenoside yagize u Rwanda, ntirwakabaye ruriho, nta nubwo rwari kuzongera kubaho. Murabizi neza amahanga yari hano, hari ingabo za Loni, Jenoside itangiye burira indege buriza n’imbwa zabo barigendera, basiga abantu bicwa. Icyari gisigaye, RPA yagombaga guhangana n’abakoraga Jenoside kandi ntabwo byari byoroshye.”
Gen. Kabarebe yakomeje avuga ko hari abatangaga ibitekerezo ko u Rwanda rwomekwa ku bindi bihugu bituranye cyangwa se rugacibwamo ibihugu bindi bibiri, icy’Abahutu n’icy’Abatutsi.
Ati “Hari abavugaga ko u Rwanda rukwiye kugabanwa n’ibihugu duturanye. Hari abavugaga ko ibihugu duturanye binini, buri kimwe gifataho agace, kuko u Rwanda rudashobora kwiyubaka.Hari abavugaga ko bakwiye gukatamo u Rwanda kabiri, bagahera i Byumba bakagera Bugesera, Abahutu bakajya mu Burengerazuba, Abatutsi bakajya mu Burasirazuba. Uko bari kubivangura n’uko icyo gihugu cyari kuzabaho ntabwo tucyumva.”
Ibyo bitekerezo byose RPF Inkotanyi n’ingabo zayo ngo barabyanze. Ati “FPR ibyo byose yarabyanze, yanze ko u Rwanda rugabanywa n’ibindi bihugu, yanga ko rukatwamo kabiri kugira ngo bavangure. Sinzi uwari gukora uwo mukoro wo kuvangura, sinzi n’uko bari gushobora kubikora, sinzi n’icyo bari gukurikiza ariko ni ukuvuga ko u Rwanda rwari rurangiye, RPA irabyanga ihagarika Jenoside , igihugu kirongera kiba kimwe.”
Ntabwo Colonel uri mu Bufaransa azi gukunda igihugu kuko ntazi imvune zabyo
Gen. Kabarebe yavuze ko Ingabo za FPR icyaziteraga imbaraga zo gukomeza kurwana ari ibibazo abanyarwanda bari babayemo ndetse n’ingorane baboneye mu buhunzi.
Yavuze ko ibyo atari buri wese byashobokera, ariho ahera avuga ko umuntu wahunze igihugu wiyicariye i Burayi cyangwa Amerika adashobora kugikunda kuko atazi uko kivuna.
Ati “Twasanze umuntu wakomeretse cyane kubera amateka mabi y’igihugu cyacu ari we urusha cyane gukunda igihugu. Uwadamaraye […] n’ubu barahari mu Bufaransa abasize baroshye Abanyarwanda muri Jenoside, bagatoza Interahamwe bakabaroha mu mashyamba ya Congo, bo ntibagiye mu mashyamba ya Congo. Nta muyobozi mukuru w’ikigo, abo bose bateguye Jenoside nta n’umwe wagiye muri Congo, bose buriye indege bajya mu Bufaransa, baradamarara. Abo rero n’ubu nibo bagaramye, nibo birirwa batuka Leta, nibo bayirwanya kandi mu kuyirwanya bakumva ko bakoresha wa muturage bumva ko bafata bujiji, bakamukoresha icyo bashaka.”
Yavuze ko abo bayobozi badashobora kuza gufata imbunda ngo bajye mu ishyamba kuko nta mubabaro cyangwa ubizima bubi bigeze bagira.
Ati “Uwababaye, uwavunitse, uwagize ibibazo ubisobanukiwe wabibonye, nka mwe ni mwe mufite inshingano zo kurwanya ikibi kuko mukizi , utakizi ntabwo wakimusaba. Ntabwo wasaba bariya ba Colonel bari mu Bufaransa, bari mu Bubiligi, abari abategetsi bari muri Amerika bifitiye amafaranga, ntiwabasaba gukunda igihugu. Ntibazi imvune yo kubabara, ntibazi imvune ya Jenoside, ntibazi guhunga.”
Gen. Kabarebe yasabye urubyiruko gukomeza guharanira ko u Rwanda rukomeza kubaho ndetse no gusigasira ingengabitekerezo nziza yatangijwe na FPR Inkotanyi, ku buryo n’ibindi binyejana bizaza bizajya bigira icyo byibukira ku babibanjirije.
Itorero Urunana rw’Urungana ryatangiye tariki 6 Ukuboza rikazasozwa tariki 16 Ukuboza. Ryitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 500 rurimo urw’imbere mu gihugu ndetse n’uruba mu mahanga.
TANGA IGITEKEREZO