Gen. Kabarebe yavuze ko nubwo ingabo za Habyarimana zifuzaga kubamarira muri CND (ubu ni mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda), na bo bakoresheje ubuhanga bari bafite ndetse no kwitanga, birwanaho ndetse barokora n’abahigwaga muri Jenoside.
Yabigarutseho ubwo Kuri uyu wa Kane, urubyiruko ruhagarariye abandi mu Ntara y’Iburasirazuba, rwasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n’Ingoro iranga amateka yo kubohora igihugu.
Ni gahunda yateguriwe urubyiruko ruhagarariye urundi rugera ku 2496 bazava mu gihugu cyose, intego ikaba ari uko urubyiruko rwigira ku mateka yaranze u Rwanda, ariko rukanarusheho kubaka igihugu cyabo.
Uru rubyiruko rwabajije Gen.Kabarebe ku ku musirikare ugaragara ku Nteko Ishinga Amategeko ufite imbunda, yavuze ari mu basirikare bakoreshaga imbunda kugira ngo bahangane n’abarindaga Habyarimana babarasagaho.
Ati “Uriya musirikare mubona hariya yitwa Maj. Rwabinumi David, ubu umubonye ntabwo wamumenya ariko ibyo yakoze ntabwo byari ibitangaza kubera ko ni byo byaranze abasirikare bose ba FPR-Inkotanyi”.
Babashyize muri CND ngo bazabamariremo
Gen. Kabarebe yavuze ko ubwo habaga amasezerano hagati ya FPR n’ubutegeis bwa Habyarimana, abasirikare ba FPR bagera kuri 600 ari bwo bajyanwe muri iyi nyubako bazi ko bazabamariramo n’abanyapolitiki babo.
Yavuze ko Leta yariho ubusanzwe yashakaga ko abasirikare ba FPR bajya ahitwaga Imburabuturo cyangwa i Kami, ahantu bashakaga kuzabamarira babarashe.
Gusa ngo nyuma y’aho ingabo za FPR zanze kuhajya, zagiye muri CND kuko bari banazi ko iyi nyubako yari ikomeye, ariko leta ya Habyarimana nayo ikaba yari izi ko izayirasa igashwanyuka.
Yagize ati “Mu gihe cya Jenoside baturasagaho amabombe 1500 ku munsi ariko tumaze kuhagera twacukuye indake, ikindi iriya nzu irakomeye ni nayo mpamvu twahisemo kuhashyira ba basirikare bacu 600 n’abanyapolitiki bacu”.
Yakomeje avuga ko imbunda igaragara kuri CND yakoreshwaga n’abasirikare barenze batatu, bamwe bakaba barapfaga, mu gihe babaga bahanganye n’abarindaga Habyarimana.
Gen Kabarebe yavuze ko Maj. Rwabinumi ari mu bakoreshaga iyi mbunda akaba yaranahavuye amahoro, ndetse akaba yarambitswe umudari na Perezida wa Repubulika, gusa ngo ibyo yakoze nubwo ari ubutwari bukomeye ariko muri rusange ni ubutwari bwaranze abasirikare bose ba FPR-Inkotanyi.
Yatanze urugero rwa Lt.Tugireyezu Emmanuel, warokoye Abatutsi bari bahungiye muri St Famille, ashaka uko abageza ku Gisozi ahari abasirikare b’Inkotanyi ariko akaza kwicirwa mu nzira arashwe.
Yasabye urubyiruko guhora rwigira ku butwari bwaranze aba basirikare, narwo rugakomeza kuba intwari mu kubaka igihugu.
Umutesi Christine waje aturutse mu Karere ka Bugesera, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kwiga amateka mabi yaranze u Rwanda agiye gushishikariza abo yaje ahagarariye, guharanira ko atazongera ukundi mu gihugu.
Yagize ati "Nk’urubyiruko tugomba guhora twunze ubumwe icyaza cyose gishaka kudutanya tukakirwanya, dukorere hamwe kandi twirinde ingengabitekerezo ya Jenoside kuko twabonye ko ariyo yabanje mbere y’uko Jenoside itangira."
Avuga ko urubyiruko rufite umuhate wo gukunda igihugu kuko bagenda babitorezwa ahantu hatandukanye,igisabwa ku rubyiruko bikaba ari ugushyira mu bikorwa ibyo bigishwa.










TANGA IGITEKEREZO