Gen Kabarebe yagaragaje itandukaniro ry’Ingabo z’u Rwanda n’iz’ibindi bihugu mu butumwa bw’amahoro

Yanditswe na Habimana James
Kuya 10 Werurwe 2019 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko impamvu Ingabo z’u Rwanda zikomeje kwizerwa aho zibungabunga amahoro ku Isi, ari ukubera uko zitabara abaturage zidategereje amabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye.

Yavuze ko ahandi usanga abicanyi bica abaturage ingabo zihacunga umutekano zikabanza gusaba uburenganzira Umuryango w’Abibumbye, mu gihe abaturage baba barimo gushira.

Ibi Gen Kabarebe yabigarutseho nyuma yo kubazwa n’umwe mu rubyiruko rusaga 580 rwaturutse mu Ntara y’Iburengerazuba, rwari muri gahunda “Rubyiruko Menya Amateka Yawe’, ku wa Gatanu mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara.

Gen Kabarebe yabajijwe niba Ingabo z’u Rwanda aho zibungabunga amahoro ku isi zishobora gutabara abaturage zidahawe uburenganzira na Loni nk’uko byabaye ku ngabo zawo za MINUAR zari mu Rwanda ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Mu gihe cya Jenoside, General Romeo Dallaire wayoboraga Ingabo za Loni mu Rwanda, yahoraga atanga amakuru agaragaza ko Abatutsi barimo gukorerwa Jenoside ariko ntibihabwe agaciro.

Yasabye kenshi ko ingabo yari ayoboye zahabwa ubushobozi bwo kuba zatabara bibaye ngombwa kandi inshingano zari zifite zikavugururwa zigahabwa ububasha bwo gutabara ariko Amerika n’ibindi bihugu bikomeye byarwanyije iki gitekerezo.

Gen Kabarebe yavuze ko kugeza ubu nubwo Abanya-Ghana bari muri MINUAR batashoboye guhagarika Jenoside ariko nibura bo ntibahunze, ngo bagende nk’uko abandi bo mu bindi bihugu buriye indege n’imbwa zabo bagasiga abicwaga.

Yagize ati “Impamvu ingabo z’u Rwanda zifitiwe icyizere mu rwego mpuzamahanga mu kurinda umutekano, ni uko zo iyo ikibazo cyaje hakaba hari nk’inkambi y’impunzi igaterwa ntabwo zikora nk’abandi, zirabanza zigatabara zikarwana n’abari baje kuzitera barangiza bakabona kohereza raporo muri Loni. Ahandi abanzi batera impunzi ingabo zihari zikohereza raporo muri Loni nabwo zigategereza igisubizo kizavayo ubwo kandi abantu bakaba barashira.”

Yakomeje agira ati “Mu Ntara ya muri Darfur ingabo z’u Rwanda zafashe iya mbere zitabara abaturage, Loni bayimenyesha ko bakoze igikorwa batabaye abaturage.”

Yavuze ko no muri Centrafrique ingabo z’u Rwanda zabikoze, iyi ikaba ariyo mpamvu ingabo za RDF kugeza uyu munsi usibye kuba ari iza mbere ku Isi mu bwinshi mu kurinda umutekano ariko no mu gukora neza ari iza mbere.

Mu bihe bitandukanye ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro ku Isi zagiye zambikwa imidari, kubera kugaragaza ubutwari n’ubunyamwuga mu kazi zikora, binashyira mu kaga ubuzima bwazo.

Kugeza ubu muri Sudani y’Epfo habarizwa abasirikare b’u Rwanda 2728 mu gihe muri Centrafrique ho habarizwa 1360.

U Rwanda rufite ingabo n’abapolisi 6500 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.

Gen Kabarebe yagaragaje ko Ingabo z'u Rwanda zishyira imbere gutabara abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza