Gen Gratien Kabiligi yaguye mu Bufaransa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Gashyantare 2020 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Brig Gen Gratien Kabiligi wahoze ashinzwe ibikorwa mu ngabo za Habyarimana, yapfuye kuri uyu wa Gatatu azize indwara yari amaranye igihe.

Gen Kabiligi mu 1991 yagizwe umuyobozi w’akarere k’imirwano ka Byumba kugeza mu 1993 ubwo yagirwaga ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’amahugurwa; mu 1994 indege ya Perezida Habyalimana ihanurwa ari mu butumwa bw’akazi mu Misiri.

Yagarutse mu gihugu ingabo za FAR zirimo gutsindwa, yambukana nazo bagana uri Zaire, akomereza mu mashyamba aza kugera muri Kenya aho ku wa 18 Nyakanga 1997, yoherezwa mu Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, rwakoreraga i Arusha muri Tanzania.

Yarezwe mu rubanza rumwe na Col Théoneste Bagosora, Lt Col Anatole Nsengiyumva na Major Aloys Ntabakuze, baregwa ibyaha birimo gucura umugambi wo gukora jenoside, jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Mu Ukuboza 2008 Kabiligi yagizwe umwere, Colonel Bagosora wari umuyobozi w’imirimo mu biro bya minisitiri w’ingabo, na Major Ntabakuze wayoboraga umutwe w’abasilikari bamanukira mu mitaka, bombi bakatirwa gufungwa imyaka 35. Lieutenant-Colonel Nsengiyumva wari umukuru w’ingabo mu karere ka gisilikari ka Gisenyi we yakatiwe gufungwa imyaka 15.

Nyuma yo kurekurwa, Kabiligi yamaze imyaka myinshi i Arusha mu nzu yari acumbikiwemo n’urukiko, ategereje gusanga umuryango we mu Bubiligi kuko atahisemo kugaruka mu Rwanda. Yageze mu Bubiligi nyuma yimukira mu Bufaransa, aho yaguye kuri uyu wa 5 Gashyantare 2020.

Uyu mugabo yavukiye i Kamembe mu 1951, yinjira mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Kigali mu 1971, arisohokamo muri 1973 ari Sous-Lieutenant.

Yakoze mu ishuri rikuru rya gisirikare no mu buyobozi bukuru bw’ingabo kugeza mu 1987, ubwo yajyaga kwiga mu ishuri ry’intambara ry’i Hambourg mu Budage, arisohokamo ari Ingénieur de Guerre.

Kabiligi yagizwe umwere na ICTR mu 2014

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .