Gen Andrew Rwigamba wayoboye Polisi y’Igihugu yitabye Imana

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 17 Ukwakira 2019 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Gen Andrew Rwigamba wari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo ndetse wanabaye Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uyu wabaye musirikare mukuru wari usigaye akora muri Minisiteri y’Ingabo, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Yari ari kwivuriza mu Misiri mu bitaro bya Cairo International Medical Center.

Yakoze inshingano zitandukanye harimo kuba yarabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, umwanya yavuyeho muri Nyakanga 2008 asimbuwe na Gasana Emmanuel nyuma y’iminsi Mary Gahonzire ayobora Polisi by’agateganyo.

Mu Ukwakira 2013, Brig. Gen. Andrew Rwigamba yasezerewe mu ngabo z’u Rwanda we hamwe n’abandi basirikare b’abofisiye 33, ba su- ofisiye 46 n’abasirikare 642.

Yari umwe mu basirikare bakuru basezerewe bwa mbere mu gisirikare cy’u Rwanda kuva mu 1994, abenshi muri bo bakaba bari baragize uruhare rukomeye mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo gusezererwa mu ngabo, yakomeje gukora muri Minisiteri y’Ingabo aho yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu bya gisirikare.

Gen Andrew Rwigamba yaguye mu Misiri aho yari amaze iminsi arwariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza