00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Abel Kandiho yafatiwe ibihano ku birego bisa n’iby’u Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 8 Ukuboza 2021 saa 11:38
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano biri mu rwego rw’ubukungu, Gen Maj Abel Kandiho, ukuriye Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) ashinjwa ibyaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Gen Maj Kandiho ni umwe mu bantu 15 bo mu bihugu bitatu bafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bivuze ko imitungo ye yose iri muri Amerika izafatirwa kandi Abanyamerika bakabuzwa gukorana nawe ubucuruzi ubwo aribwo bwose.

Amerika yatangaje ko Kandiho uyobora CMI hamwe n’abandi bayobozi bafatanyije kuyobora uru rwego, bataye muri yombi, bafunze kandi bagahohoterera abantu muri Uganda mu bikorwa bibabaza umubiri.

CMI yashinjwe ko abantu ifata biba biturutse ku bwenegihugu bwabo, umurongo wabo wa politiki cyangwa se ko batavuga rumwe na Guverinoma ya Uganda.

Abo bantu bajyanwa mu nzu z’ibanga bagafungwa mu buryo budakurikije amategeko.

Iyo bafashwe barakubitwa bakanakorerwa ibindi bikorwa birimo n’ihohotera rishingiye ku gitsina abandi bagakubitishwa amashanyarazi ku buryo bibaviramo ubumuga n’urupfu.

Muri uko gufungwa, ntabwo ngo bemererwa kubonana n’inshuti, imiryango n’abanyamategeko.

Amerika iti “Rimwe na rimwe, Kandiho ubwe yabigizemo uruhare, ayobora amabazwa y’abantu bafunzwe.”

Amerika ivuga ko Kandiho afatwa nk’umuntu w’umunyamahanga wakoze ibyaha bikomeye byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Ibyatumye Kandiho afatirwa ibihano byaba bifitanye isano n’u Rwanda

Mu itangazo rya Amerika rifatira ibihano Kandiho, nta hantu na hamwe havugwamo u Rwanda gusa ibyo ashinjwa kimwe ku kindi bisa neza n’ibyo u Rwanda rushinja Uganda by’umwihariko CMI.

Kandiho mu rubanza rwa René Rutagungira, umwe mu Banyarwanda bafunzwe, yagarutsweho ashinjwa ko yamukoreye iyicarubozo rikamuviramo ubumuga.

Kandiho yagarutsweho kandi mu birebana n’Abanyarwanda bashaka guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda banyuze mu mitwe ya RNC, FDLR na FLN, n’abagiye bafatwa bari gutegura iyi migambi mibisha barabyemeje. Uheruka ni Nsabimana Callixte ‘Sankara’ ufunzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba n’ubwicanyi.

Uyu musirikare mukuru mu Ngabo za Uganda yanashinjwe kuba ku ruhembe rw’iyicarubozo rikomeje gukorerwa Abanyarwanda muri Uganda binyuze muri CMI, urwego rushinjwa gukorana bya hafi n’umutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa mu gushaka abayoboke muri Uganda, binyuze ku bantu batandukanye barimo Kayumba Rugema.

Sankara yigeze kuvuga ko Kandiho yari yaramwemereye ubufasha, aho ngo abo bakoranaga mu mutwe wa FNL bagiye muri Uganda, basanga Kandiho yagize izindi gahunda, aboherereza Colonel ushinzwe iperereza ryo hanze.

CMI yangije imyanya y’ibanga Abanyarwanda, abandi ibakubitisha amashanyarazi

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko mu bikorwa Kandiho yagizemo uruhare bihonyora uburenganzira bwa muntu harimo n’iyicarubozo. Rimwe ni ugukubitisha amashanyarazi abaregwa n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Byombi byagiye bikorerwa abanyarwanda bafunzwe na CMI bazira “ubwenegihugu” abandi bazira ko “batarwanya ubuyobozi bw’u Rwanda” cyangwa ko “banze kwiyunga ku mutwe wa RNC”. Ni byo Amerika yise ko ari umurongo wa politiki w’abafatwa.

Mu bakubitishijwe amashanyarazi, IGIHE ifite ubuhamya bw’abarimo Rutagungira Rene na Kamikazi Dinah.

Rutagungira bamukoreye iyicarubozo hifashishijwe imashini yamucugusaga ku buryo ata ubwenge.

Kamikazi nawe wafunzwe na CMI yavuze uburyo bamwinjiye mu cyumba kitangana n’ubwiherero, yinjiramo ari we wenyine hanyuma bamutegeka gukuramo imyenda.

Abakibonye bose mu buhamya bwabo bavuga ko cyari icyumba kirimo amazi, ku buryo iyo bakikugezagamo bagukuragamo imyenda, hanyuma bakagutegeka kuyicaramo barangiza bagashyiramo umuriro w’amashanyarazi.

Kamikazi yagize ati “Yanjyanye mu kindi cyumba, arambwira ati ‘Iki cyumba urakireba? Umuntu wese wanze kuvugisha ukuri iyo ageze hano avugisha ukuri. Ati ‘banza wicare hasi’, nicaye numva ni mu mazi. Umugore umwe arambwira ati ‘banza ukuremo iyo shati’, nyikuramo batangira kundeba, barangije barambwira ngo tugiye kugukubitisha amashanyarazi.”

Hari abagabo b’abanyarwanda bagiye batanga ubuhamya bavuga ko bakururwaga ubugabo, abandi bugakubitwa n’ibindi bikorwa nk’ibyo bibabaza umubiri.

Gen Maj Abel Kandiho ashyirwa mu majwi nk'umwe mu bari ku isonga mu bikorwa byo gushimuta no gukorera iyicarubozo abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .