Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iyo Gaz aribwo bari bakiyigura, bacanye umwambi kugira ngo bateke, ihita iturika ako kanya.
Abakozi bari mu nyubako yari irimo bahise bakomereka bikomeye, ku buryo ku gice cyo hejuru bamwe bari bunutse mu buryo bugaragara. Bivugwa ko hari abari bumvise ko igiye guturika kubera umwuka wayo, bahita bahunga.
Inzego zishinzwe ubutabazi zahise zihagera, zitwara kwa muganga abari bakomeretse.
Bivugwa ko usibye abo bakomeretse batwitswe na Gaz, abandi bakomeretse ni abakiliya bari bagiye kunywa icyayi no kurya capati bagwiriranye bahunga.


Amafoto: @URIFAKEE
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!