Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu bilometero bitanu uvuye aho umutwe wa M23 ukambitse mu gace ka Bwiza, habereye imirwano ikomeye yaguyemo Gavana.
Ni imirwano bivugwa ko yashojwe na FARDC ifatanyije n’Umutwe wa FDLR ndetse n’uwa Mai Mai.
Maj Nshimiyimana ni we wayoboye ibitero byo mu Kinigi mu ijoro ryo ku wa 3-4 Ukwakira 2019 byahitanye abantu 14.
M23 yasohoye itangazo rivuga ko FARDC yagabye igitero ku birindiro byayo biri mu gace ka Bwiza kandi ko byakozwe mu buryo buhonyora ibyemejwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu ya Luanda muri Angola ku wa 23 Ugushyingo 2023.
Iryo tangazo rivuga ko mu bigaragara Ingabo za FARDC zidashaka ko amahoro yimakazwa mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu Ukwakira 2019 bamwe mu bagize imitwe y’inyeshyamba ya P5 na RUD Urunana bagera kuri 67 bagabye igitero ku Rwanda binjiriye mu Majyaruguru mu Kinigi, baza gukwira imishwaro nyuma yo gukubitwa inshuro n’Ingabo z’u Rwanda.
Ni igitero cyaguyemo abaturage b’inzirakarengane 14 mu gihe Ingabo z’u Rwanda zishe 19 mu bari bagabye icyo gitero.
Abafashwe mpiri uwo munsi ndetse n’abandi bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, baburanishijwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kigali aho bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo iterabwoba no kujya mu mitwe itemewe.
Batandatu muri bo bakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kugirira nabi ubutegetsi buriho hagenderewe gushoza intambara.
Nshimiyimana Cassien yavutse mu 1977 avukira ahahoze Komini Kidaho, ubu ni mu Karere ka Burera, Umurenge wa Rugarama. Yinjiye mu ngabo za Leta ya Juvenal Habyarimana mu 1993. Yagiye muri FDLR guhera mu 1996 kugeza mu 2004 ubwo biyomoraga kuri uwo mutwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!