Gatsibo: Uwiyise umukozi wa REG yahaye amashanyarazi abaturage mu buryo butemewe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 Kanama 2020 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Ingo 12 zo mu Mudugudu wa Tetero mu Kagari ka Kanyangese mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo zahawe umuriro w’amashanyarazi n’uwiyitaga umukozi wa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu ndetse anambaye ikarita, nyuma REG ibabwira ko ari umutekamutwe irabakupira.

Ni igikorwa ubuyobozi bwa REG buvuga ko bwakigejeje mu Bugenzacyaha kugira ngo uwayiyitiriye abihanirwe.

Bamwe muri aba baturage babwiye IGIHE ko uwitwa Hamenyimana Hamis wari usanzwe afasha abaturage bo muri uyu Murenge kubona umuriro nk’umukozi wa REG bamwegereye akabasaba kwishyira hamwe bakigurira ibikoresho birimo amapoto n’insinga ubundi akazabaha umuriro buri rugo rukamuha ibihumbi 50 Frw.

Musanganya Claver yagize ati “Hari umukozi wa REG wari ufite n’ibimuranga waje aratubwira ngo nitwigurire amapoto, atugurisha n’urusinga, ubundi atubwira ko tuzigurira cash power agahita aduha umuriro. Yabaga ari kumwe n’undi muyobozi muri REG ariko we yakundaga kuza yihishahisha. Ejo bundi rero twabonye abayobozi muri REG baraje batubwira ko abaduhaye amashanyarazi batemerewe kuyatanga, insinga barazimanura.”

Iyamuremye Théogène uhagarariye ingo zishyize hamwe yavuze ko amapoto n’insinga byari bimaze kubahagarara ibihumbi 600 Frw buri rugo rukaba rwari kuzatanga ibihumbi 56 Frw kugira ngo uwo mukozi abashyiriremo umuriro.

Yavuze ko abo bakozi bari bumvikanye kubaha umuriro ari aba REG ngo kuko harimo n’ukora mu biro bya REG bya Gatsibo wakundaga kubaherekeza agasaba ubuyobozi bwa REG kubafasha gukemura iki kibazo batabihombeyemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Kavutse Fanny, we yavuze ko abo bakozi babaga bambaye imyenda y’akazi ya REG ndetse ngo bamwe muri bo bari banafite amakarita y’akazi abaranga.

Ati “Uzi ko abaturage iyo bishyize hamwe REG ibafasha mu gukurura umuriro niko na hano byagenze rero, nyuma REG ibabwira ko ababahaye umuriro ari abatekamutwe, RIB harimo abo igikurikirana ngo imenye ukuri.”

Umuyobozi wa REG Ishami rya Gatsibo, Twizeyimana Kalisa Eric, yabwiye IGIHE ko uwo bita umukozi wa REG atari we ahubwo ari umutekamitwe wayiyitiriye akajya kubaha amashanyarazi kugira ngo abarye amafaranga.

Yagize ati “Abo bantu ntabwo ari abakozi ba REG niko kuri, ahubwo ni abantu bagiye biyise ko ari abakozi ba REG hanyuma n’abaturage barabyemera, nta muntu wari wabatumye gutanga umuriro.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu abaturage umunani aribo bamaze kubegera bababwira ko abo bantu bari babahaye umuriro, yanavuze ko kubakupira umuriro byakozwe mu buryo bwemewe n’amategeko kugira ngo bakumire impanuka z’umuriro ushobora kubaho mu gihe bamanikiwe insinga nabi.

Twizeyimana yavuze ko ikosa rinini riri ku baturage batanze amafaranga ku muntu bazi neza ko atari umukozi wa REG. Yasabye abaturage guca mu nzira zemewe bagahabwa amashanyarazi neza.

Kuri ubu Akarere ka Gatsibo kageze kuri 58% mu kwegereza umuriro w’amashanyarazi abaturage.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .