Gatsibo: Urunigi n’ibisuko by’abambariye umugeni byatumye umuyobozi muri ADEPR ahagarika ubukwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 17 Kanama 2019 saa 02:24
Yasuwe :
0 0

Umwarimu w’Itorero rya ADEPR ku mudugudu wa Nyabigega mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, yahagaritse imihango yo gusaba nyuma yo kurabukwa bamwe mu bakobwa bambariye umugeni harimo abadefirije, abambaye urunigi ndetse n’undi ufite imisatsi isutse.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu ubwo Rudasingwa Jean Pierre na Mukundimana Yvonne bafitanye abana babiri babanaga mu buryo butemewe n’amategeko biyemezaga gusezerana imbere y’amategeko, nyuma hakabaho imihango yo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana.

Guseserana mu mategeko byabaye neza hakurikiraho umuhango wo gusaba no gukwa, nuko abasaza basabwaga umugeni bamutumaho ngo aze bamwerekane ndetse banamutange, umugeni araza aza agaragiwe n’abakobwa benshi nk’uko bisanzwe.

Umwarimu muri ADEPR ku mudugudu wa Nyabigega bari bunasezeraniremo ngo yakubise amaso abaje baherekeje umukobwa ngo ahita ahaguruka afata indangurura majwi abwira abaraho ati “Nyuma yo kubona inigi umugeni n’abamuherekeje bambaye, nkabona ibisuko bafite nsanze ibi bintu mu itorero ryacu tutabyemera niyo mpamvu mpisemo guhagarika ubu bukwe.”

Abari aho baguye mu kantu, ndetse ngo uwo mukozi w’Imana yahise ahagurukana n’abandi benshi basengana bahita bigendera. Imihango yo gusaba irangira ityo abantu bakiri mu mayira abiri.

Bamwe mu batashye ubu bukwe babwiye IGIHE ko batunguwe no kumva pasiteri ahagarika ubukwe kubera urunigi n’ibisuko by’abari bambariye umukobwa ndetse ngo akanategeka abakristu baraho mu bukwe bo muri ADEPR kwitahira.

Umwe yagize ati “Natunguwe cyane ntabwo nari nziko ADEPR igira amategeko akakaye kuriya, nibura iyo areka ubukwe bukabanza bukarangira akazabahagarika nyuma.”

Abari aho ngo bahise bajya inama bitabaza abandi bapasiteri bo muri ADEPR muyindi midugudu, umwe abemerera kubasezeranya ndetse n’ibirori bigakomeza.

Ubukwe bwahagaritswe no kubona abambariye umugeni bambaye inigi ndetse bamwe baradefirije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza