00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Urubyiruko rwihaye intego yo kubakira umuryango utishoboye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 April 2022 saa 02:00
Yasuwe :

Urubyiruko rw’Abakorerabushake 14 batuye mu Karere ka Gatsibo, bitoza umwuga w’uburezi muri porogaramu yiswe ‘Teacher Assistantship’, biyemeje gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije imibereho y’abaturage, batangira gusana inzu y’umwe mu baturage batishoboye.

Ni igikorwa bahuriyemo ku wa 1 Matat 2022 mu Mudugudu wa Akankusi, Akagari ka Bushobora mu Murenge wa Remera, muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya JADF ariko uru rubyiruko rukaba ruri no mu bikorwa by’Urugerero.

Mbere yo gutangira ibikorwa nyirizina byo gusana iyi nzu urubyiruko rwabanje gukusanya ibikoresho birimo inzugi n’amadirishya, isima, amabati, ibiti byo kubaka, amabuye, umusanga n’ibindi.

Abagenerwabikorwa ni umusaza uri mu kigero cy’imyaka 90 hamwe n’umukecuru babana aho byagaragaye ko bafite intege nke kandi inzu yabo ikaba yari imeze nabi.

Butugugu yashimiye urubyiruko rwatekereje igikorwa yise icy’indashyikirwa ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ati “Nk’ubu ku myaka mfite, n’ubushobozi buke ibi bikorwa byari kuzangora cyangwa ntibishoboke.”

Uwase Aisha, umwe muri urwo rubyiruko yavuze ko nk’abantu bamaze iminsi bafasha abarimu mu mashuri, gufasha abatishoboye ni umusanzu urubyiruko rusabwa gutanga atari mu burezi gusa ahubwo no mu bindi bikorwa bigamije iterambere ry’umuryango nyarwanda.

Umubuyobozi w’ishami ry’Uburezi mu Karere ka Gatsibo, Ngamije Ally Hassan yashimye iyi gahunda y’urubyiruko avuga ko abana benshi bata amashuri kubera ibibazo abababyeyi babo badashobora gukemura.

Yakomeje avuga ko iki gikorwa cyo kwihesha agaciro cyaranze uru rubyiruko cyagombye kuranga buri wese uri mu mwuga w’uburezi kuko umurezi wese nk’umuntu w’agaciro mu muryango nyarwanda.

Umuyobozi Wungirije wa IEE Rwanda, Kabera Betty, yavuze ko urubyiruko rugomba kurangwa n’umutima wa kimuntu ruhereye ku bafite intege nke nka kimwe mu bimenyetso bigaragaza gukunda igihugu.

Yongeyeho ko gahunda nk’iyi uyu muryango uzakomeza kuyishigikira ku bufatanye n’inzego zose harimo n’amashami y’uburezi mu turere.

Imwe mu ntego y’umushinga w’umushinga wa Teaching Assistantships, uterwa inkunga na MasterCard Foundation ugashyirwa mu bikorwa na IEE Rwanda ni ugufasha urubyiruko gutanga umusanzu mu burezi no mu bindi bikorwa biteza imbere umuryango nyarwanda.

Inzu yatangiye gusanwa izakomeza kubakwa kugeza irangiye
Bamwe mu rubyiruko rwimenyereza umwuga wo kwigisha mu gikorwa cy'umuganda wo kubakira umuryango utishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .