Uyu mugabo utuye mu Mudugudu w’Icyerekezo mu Kagari ka Butiruka mu Murenge wa Remera yabigezeho nyuma y’amahugurwa anyuranye koperative ebyiri zo mu Karere ka Gatsibo zahawe binyuze mu mushinga SAPMP.
Ntirivamunda avuga ko we na bagenzi be 20 bamaze ukwezi kose muri Koreya y’Epfo, basura abahinzi banyuranye n’amakoperative bareba ibyo babigiraho.
Yavuze ko yabonye uburyo abahinzi baho bahora bahinga kandi abenshi biyoboreye amazi mu mirima yabo nta ruhare rwa Leta rurimo na we abigira umuhigo kuko yabonaga yabyikorera.
Akivayo yitegereje umugezi uri nko muri metero 600 ufite isoko mu musozi, acukura inzira z’amazi zigenda zikagera mu murima we neza, na ho akora inzira zigera mu isambu yose nk’uko mu gishanga biba bimeze ku buryo igihe akeneye ko hajyamo amazi ahita ajyamo.
Ati “Navuyeyo njye aricyo gitekerezo mfite, ndaza hano hari ubutaka burimo ishyamba buri i musozi, ndaza ndarirandura ngenda ncamo imirenzo, nkurura amazi nyakura hirya ahantu hari amazi y’’isoko nca imiferege nyakururira muri wa murima wanjye. Ubu nahinzemo imboga, soya n’ibijumba igihe cyose njye ngomba kuba ntera, nsarura mbagara ubu nta nzara nagira kandi nibura mpinga mu bihembwe bitatu mu gihe abandi bahinga bibiri.’’
Ntirivamunda ufite ubutaka busaga hegitari ebyiri avuga ko yifuza kujya ahahinga igihingwa kimwe nyuma yo kubona ko aribyo byamufasha kwiteza imbere.
Gukurura aya mazi mu murima we byamutwaye asaga miliyoni 5 Frw kuko yashyizeho abakozi bakagenda bacukura inzira z’amazi.
Yavuze ko kujya muri Koreya akareba uko abandi bahinzi bahinga byamufunguye mu bwonko ku buryo ubumenyi yahakuye azabukoresha mu kwiteza imbere no gukora ubuhinzi buvuguruye.
Kamali Felicien we avuga ko amahugurwa yaherewe muri SAPMP yatumye amenya kwikorera ifumbire y’imborera aho kuri ubu asigaye ayikorera akayigurisha.
Mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 A, Kamali yakoze ifumbire yagurishije ibihumbi 550 Frw, kongeraho indi yikoreye yagiye ashyira mu mirima ye kugira ngo abashe kubona umusaruro mwiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, avuga ko bishimira ko abahinzi babo bongerewe ubumenyi, bagahuzwa n’amasoko ndetse hakaba n’ibishanga byatunganyijwe ku buryo abahinzi basigaye bahinga bakeza.
Ati “Natwe rero tuzakomeza kuba hafi y’abahinzi kugira ngo ubumenyi babonye bazabusangiza n’abandi, turashaka ko izindi koperative dufite zizajya zikura ubumenyi kuri aba ngaba babubonye.’’
Koperative ya CAPRORE Intambwe yo mu Murenge wa Remera n’indi iginga ibigori mu Murenge wa Gasange ihinga, ni zo zafashijwe kongera umusaruro bava ku kweza toni 1,7 kuri hegitari bagera kuri toni eshanu, bahuza n’amasoko, bigishwa gufata neza umusaruro ndetse bamwe muri bo bakorera urugendo shuri muri Koreya y’Epfo mu kureba uko abahinzi baho bahinga.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!