Gatsibo: Umusaza w’imyaka 67 yicishije umuhungu we isuka amuziza kumwiba

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 29 Gicurasi 2020 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Nyagihanga, umusaza w’imyaka 67 yishe umuhungu we uri mu kigero cy’imyaka 18 amukubise isuka mu mutwe nyuma yo kumushinja kumwiba amafaranga ibihumbi 25 Frw yari yagurishije ikawa.

Ibi byabaye mu rukerera rwo ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2020 bibera mu Kagari ka Murambi mu Mudugudu wa Gishikiri mu Murenge wa Nyagihanga.

Amakuru IGIHE ikesha abaturanyi b’uyu muryango avuga ko uyu musore yamenye ko se babanaga bonyine yagurishije ikawa amafaranga menshi agashaka undi musore w’ikirara bakajya umugambi wo kuza kumucunga asinziriye bakamuniga bakayamwambura.

Ntibyatinze ngo ahagana mu ma saa tatu zijoro basanze uyu musaza aryamye baramukubita bamuhindura intere bamwambura ya mafaranga ubundi ajyanwa na wa musore w’ikirara, undi asubira mu buriri araryama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagihanga, Mutabazi Geoffrey, yabwiye IGIHE ko uyu musaza yishe umuhungu we nyuma yuko nawe yashatse kumwivugana.

Yagize ati “Ejo nijoro mu rukerera umusore uri mu kigero cy’imyaka 18 wari warigize ikirara yamenye ko se yagurishije ikawa, ashaka mugenzi we uherutse muri (Transit center) noneho banoza umugambi wo kwiba se ya mafaranga, baza kuza umusaza aryamye baramuniga, bamukuramo ya mafaranga mu ikabutura yararanaga, baranamukomeretsa ku rutoki, bamusize ari intere bumvaga ko yanegekaye nta mbaraga.”

Yakomeje agira ati “Umusaza yatubwiye ko bigeze nka saa Saba zijoro ngo yatoye agatege gake abona wa muhungu we araryamye niko gufata isuka arayimukubita ahita apfa. Muzehe ni we wabitwibwiriye anatubwira ko niyo afata mugenzi we nawe yari kumwica ngo kuko nabo bagerageje kumwica.”

Gitifu Mutabazi yavuze ko uyu musaza hamwe n’uwo musore wafatanyije n’umwana we kumwiba ngo bombi bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rukorera mu Murenge wa Ngarama muri Gatsibo kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .