Aba bakozi b’akarere bavuga ko mu mpera z’iki cyumweru basuye uwitwa Mukagatera Angelina wasanzwemo Covid-19, bagamije no kumumenyesha amabwiriza agomba kubahiriza kugira ngo hatagira abandi yanduza.
Nyuma yo gusaba uyu mukecuru kuguma mu rugo, ngo yabagaragarije ko afite ikibazo cyo kuba atazabona icyo kurya kuko asanzwe akora ubushabitsi butuma arya ari uko yakoze. Yanerekanye ko afite amasinde ashobora kuzarara maze bafata umwanzuro wo kuza kubiba ayo masinde kugira ngo uwo muturage atazarara ihinga.
Mugabo Jean Marie Vianney uhagarariye itsinda ryoherejwe mu Murenge wa Kageyo yagize ati “Mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19 dukora buri munsi, harimo no gusura buri murwayi ugaragaweho ko afite icyorezo cya tukamusura, tukamwihanganisha, tukamubwira amabwiriza agomba kubahiriza kugira ngo akire vuba. Na we tumuha umwanya akatubwira ibibazo afite abona bishobora kuzamubera imbogamizi bigatuma atubahiriza amabwiriza twamuhaye.”
“Mu byo uriya yatugaragarije rero harimo ko yabonaga ko kubona ibyo kurya bizamugora. Iki twaragikemuye dufatanyije n’abaturanyi be tumuha ibyo kurya, anatugaragariza ko afite ikibazo cy’uko ashobora kuzarara ihinga. Mu kugikemura ni yo mpamvu twafashe uyu mwanya tuza kumubibira ibishyimbo kugira ngo atazarara ihinga”.
Mukagatera Angelina wabibiwe ibishyimbo, yashimye abakozi b’akarere bafatanyije n’abaturanyi be, na we abasezeranya ko azaguma mu rugo kugeza akize COVID-19, anavuga ko agiye kujya aba uwa mbere mu gufasha abakeneye ubufasha bitewe n’urukundo abayobozi n’abaturanyi be bamugaragarije.
Yagize ati “Byanshimishije cyane kubona abayobozi baza kumfasha bakampa icyo kurya, bakanangira mu murima bakampa umubyizi, nanjye niyemeje gutanga umusanzu muri ibi bikorwa byo kurwanya iki cyorezo.”
Bamwe mu baturanyi b’uyu muturage, bavuze ko kuba bahinganye n’abakozi b’akarere byabahaye isomo ryo kujya bafasha bagenzi babo bakeneye ubufasha batiganda cyane cyane muri ibi bihe icyorezo cya COVID-19 kimeze nabi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Manzi Théogène, yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere bwashimye iki gikorwa cyakozwe n’abakozi bako bafatanyije n’abaturage.
Yagize ati “Ibi ni ibikorwa byiza dukora aho turimo gufasha abarwayi ba COVID-19 cyane cyane tubafasha imirimo badashoboye gukora bitewe n’amabwiriza baba bagomba gukurikiza. Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kageyo ariko turagikomereza no mu yindi mirenge kuko nayo irimo abarwayi bakeneye ubufasha kandi gufashanya ari umuco uranga Abanya-Gatsibo”
Hashize iminsi abenshi mu barwayi ba COVID-19 batarembye bavurirwa mu ngo ariko bagasabwa kwirinda kuhava kugira ngo badakwirakwiza icyorezo. Inzego z’ibanze zifatanyije n’iz’ubuzima bakorana bya hafi ngo urwariye mu rugo yitabweho neza.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!