Gatsibo: Umugore akurikiranyweho kwica umugabo we amutemesheje umuhoro

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 15 Nyakanga 2019 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Nyiravakure Alice w’imyaka 26 yishe umugabo we witwa Nyirinkwaya Froduard w’imyaka 67 akoresheje umuhoro nyuma yo kumukekaho kumuca inyuma.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Intsinzi mu Kagari ka Ngarama mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo, mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere.

Nyuma yo kwivugana umugabo we Nyiravakure yahise yijyana kuri Polisi mu gitondo avuga ko ariwe wiyiciye umugabo amutemeye mu buriri.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yemereye IGIHE aya makuru avuga ko bagikurikirana ngo bamenye icyo yamuhoye.

Yagize ati “Amakuru yatanzwe n’umugore n’uko yakekaga ko amuca inyuma (umugabo we), ariko twebwe turacyakora iperereza ngo turebe niba aribyo, yamuzingiye mu buriri aramutema arangije aba ariwe ujya kwirega ku bayobozi.”

Mbabazi yakomeje agira ati “Abaturage ni ukubagira inama, gufata icyemezo cyambura ubuzima umuntu ni ishyano, kandi umuntu wese utekereza iyo nzira na we ni ukunyuzwa mu nzira y’amategeko akamugenera icyo akwiye nk’umuntu wishe Umunyarwanda muri iki gihe azi neza ko dukeneye ko buri wese abaho kandi neza.”

“Leta y’u Rwanda idusaba kubana mu mahoro, tugakemura ibibazo mu bwumvikane n’iyo mpamvu hagiyeho umugoroba w’ababyeyi ndetse na politiki zitandukanye zo kubanisha neza Abanyarwanda.”

Yibukije abayobozi inshingano zabo zo gukurikirana ibibazo biri mu miryango ngo abantu badakomeza kwambura abandi ubuzima.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Nyiravakure yari amaranye na Nyirinkwaya imyaka itatu babana, bakaba bari bafitanye abana babiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza