Gatsibo: Umugabo yishe umwana w’imyaka 10 amujugunya mu kiyaga cya Muhazi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 30 Ukuboza 2020 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’imyaka 30 y’amavuko wo mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo akurikiranyweho kwica umwana w’imyaka icumi amunize nyuma yo kumuhambira amaguru n’amaboko, akanamujugunya mu Kiyaga cya Muhazi.

Ibi byabereye mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Kiramuruzi, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Ukuboza 2020.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Yankurije Vestine, yabwiye IGIHE ko aya mahano yabaye ahagana saa Tanu z’amanywa ku nkengero za Muhazi.

Ati “Byari mu masaha ya saa Tanu umwana w’imyaka icumi ajya kuvoma, hirya gato hari hari undi mwana abona umugabo araje afata wa mwana wavomaga aramuniga, ka kana kariruka kajya guhuruza abantu kababwira ko uwo mugabo ari kwica undi mwana abandi nabo bamanuka biruka basanga yamaze kumwica.”

Yakomeje avuga ko uwo mugabo yamaze kumwica amukuramo imyenda ubundi amuzirika amaguru n’amaboko ngo ahita amunaga mu mazi.

Ati “Abantu bamaze kuhagera bahise batangatanga wa mugabo aho yari yirukiye baramufata na wa mwana bamukura mu mazi. Icyatumye amwica ntiturakimenya kuko iwabo w’uwo mwana naho we atuye haratandukanye cyane; ni mu midugudugu itandukanye ariko icyo twabashije kumenya ni uko mu minsi ishize uwo mugabo yashatse kwica umugore we n’abana barahunga, ubu yabaga wenyine.”

Yankurije yavuze ko ubwo uyu mugabo yafatwaga yabanje guceceka yanga kugira icyo avuga nyuma y’amasaha make ngo yahise atangira guhakana ko ariwe wishe uwo mwana nyamara ngo mu mufuka yari afite hari harimo imyenda y’umwana.

Yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo bakirinda kubarekura ngo babave iruhande mu gihe bagiye ahantu batizeye.

Ati “Icya mbere twabasaba ni ukurinda abana kujya bagenda bonyine ahantu umutekano wabo utizewe ku buryo niba umwana avuye mu rugo yajya agendana n’abantu bakuru. Ikindi ni ukubasaba kujya baba hafi y’abana babo, turanasaba abaturage kwirinda ubugome kuko ntacyo bumaze uretse gutuma ujya muri gereza gusa.”

Kuri ubu uyu mugabo yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Kiramuruzi kugira ngo akorerwe dosiye ashyikirizwe Ubushinjacyaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .