Byabereye mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo, aho mu gitondo cy’itariki 23 Nzeri 2024 abaturage basanze nyakwigendera mu murima w’intoryi yakubiswe aranoga.
Abaturiye aho ibyo byabereye babwiye BTN ko nyakwigendera yari azwi nk’umujura ruharwa.
Umwe yagize ati "Yari asanzwe ari umujura n’umugore we abantu bose barabazi. Yazize imifuka itatu y’intoryi yari yibye buriya ejo yari kuzazijyana ku isoko.”
Undi yagize ati "Bamufatiye mu cyuho bamufatana imufuka itatu abarindaga izo ntoryi baramukubita. Nyuma umuyobozi w’Akagari yashatse moto ngo imujyane kwa muganga kuko yari ameze nabi ariko bamugejeje mu murenge wa Kiziguro ashiramo umwuka".
Muri uwo Murenge wa Kiziguro nyakwigendera yashizemo umwuka ageze ni ho hahise hitabarizwa izindi nzego zigenza ibyaha ngo zibe ari zo zikomeza gukurikirana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Ndayisenga Jean Calude na we yemeje urupfu rw’uwo mugabo.
Yagize ati " Aho byamenyekaniye twatanze ubujyanama ko yajyanwa kwa muganga i Kiziguro ngo akorerwe ubutabazi bw’ibanze. Bamuvanye aho bari bamubonye bamuzamuye bageze mu nzira ashiramo umwuka.”
Inzego z’ubuyobozi zigaragaza ko u Rwanda nk’Igihugu kigendera ku mategeko kwihanira bitemewe ahubwo abaturage basabwa ubufatanye mu gukumira ibyaha no kuranga ababikekwaho bakabiryozwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!