Gatsibo: Umugabo yafashwe akekwaho kwangiza ibikorwa remezo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nzeri 2019 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo, kuwa Kane yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwangiza ibikorwa remezo bikwirakwiza amazi mu murenge wa Kageyo, no kwiba amatiyo y’amazi.

Uyu mugabo w’imyaka 56 usanzwe akora ibijyanye n’amazi ashinjwa kwangiza amatiyo y’amazi ya metero 12 agemurira amazi abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana yavuze ko ukekwa yafashwe bivuye ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati “Abaturage bari bamaze iminsi icumi nta mazi bitewe n’amatiyo yangijwe. Baketse uwo mugabo, ukora ibijyanye n’amazi mu buryo butemewe. Byaketswe ko yangije imiyoboro y’amazi bituma imidugudu myinshi yo mu kagali ka Busetsa ibura amazi.”

Abapolisi bagiye mu rugo rw’uwo mugabo, basangayo amatiyo ya metero 12.

Uwo mugabo yavuze ko ayo matiyo yibwe yashakaga kuyakoresha asana rwihishwa mu yindi midugudu yabuze amazi.

CIP Twizeyimana yasabye abaturage kurinda ibikorwa remezo bakabimenyesha inzego z’umutekano mu gihe byangijwe.

Yavuze ko abakozi b’inzego zizwi aribo bemerewe gusana imiyoboro no kugeza amazi meza ku baturage.

Umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo kwangiza ibikorwa remezo ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka ariko kitarenze imyaka ibiri n’amande ya miliyoni kuva kuri imwe kugeza kuri ebyiri cyangwa imirimo rusange itarenze amezi atandatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza