Ruhorimbere yashinze ikigo cyitwa Iwacu Bakery Solution gikorera mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore.
Agura ibihaza byahinzwe na koperative y’abaturage 400, ikilo kimwe akakigura 150 Frw. Hari kandi abandi benshi babimugemurira bavuye mu turere twa Gatsibo na Nyagatare.
Iyo bakora amandazi, keke n’imigati mu bihaza, babanza kubiteka bagakuramo umutsima w’imbere ubundi bakawupima bakawuvanga n’ifarini, amagi n’ibindi bituma bakora ibyo bashakamo. Iki gihaza ngo gisimbura isukari abandi bakoresha.
Uyu mushinga yawutangiye mu 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda. Byatangiye yandika igitabo ku bihaza ubwo yarangizaga kaminuza, akomeza gukora ubushakashatsi abona ko igihaza cyavamo amandazi n’imigati byiza kandi byagirira benshi umumaro.
Ati “Naratekereje nti cya gihaza uwagishyira mu irindazi cyangwa umugati za ntungamubiri ntizagera ku baturage benshi barimo na ba bandi bahinga ibihaza ariko batabirya. Ni uko rero natangiye niyemeza kubikoramo amandazi, imigati na keke ku buryo na wa wundi udasanzwe ubirya yabirya mu irindazi cyangwa mu mugati.’’
Ruhorimbere avuga ko yatangiye akorera mu nzu ntoya cyane, akora imigati, amandazi na keke bishira, biza kurangira mu 2021 atoranyijwe mu mushinga wa SAIP kugira ngo umufashe mu kwagura ibyo yakoraga.
Ati “SAIP yadufashije kwagura umushinga wacu batwubakira inyubako nziza nini yahindutse uruganda, baduhaye 70% ku nyubako n’imashini natwe twishakamo 30%. Kuva mu mwaka ushize twahise dutangira gucuruza imigati, amandazi na keke mu Karere hose ndetse no mu Karere ka Nyagatare.’’
Ruhorimbere avuga ko mbere yapondeshaga intoki, agakoresha abasore b’imbaraga bakoreshaga amasaha menshi bavanga ifarini, ibihaza n’amagi, bikanatuma umugati utabyimba ariko ubu asigaye avangisha imashini ku buryo ku munsi bavanga ibiro biri hagati ya 250 na 300 by’ibihaza.
Ati “Mbere twakoraga imigati itari myiza cyane ariko ubu duteka umugati ku bipimo byiza, binatuma imigati yacu isigaye imara iminsi itanu ivuye ku kumara umunsi umwe kandi uwo mugati ukaba urimo intungamubiri nyinshi.’’
Ruhorimbere avuga ko yavuye ku gucuruza amapaki atanu y’amandazi, atanu y’imigati n’atanu ya keke agera ku gukora amapaki arenga 3000 ku munsi akwirakwiza mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.
Aka kazi yagatangiye akorana n’abantu bake ariko ubu akoresha abakozi 17 bahoraho n’abandi batanu badahoraho.
Niyonkuru Elysa w’imyaka 21 wahabonye akazi yishimira iterambere amaze kugeraho ririmo amabati 20 yaguze kugira ngo aziyubakire inzu.
Ati “No kuba ndi umwe mu bantu bafite akazi gahoraho ntari umushomeri byose ndabikesha amandazi n’imigati dukora mu bihaza, rero ubu ndashimira ko ndi umwe mu rubyiruko rufite akazi gahoraho.’’
Ntirikwendera Felix we avuga ko uru ruganda rukora imigati n’amandazi mu bihaza rumufasha gutunga umuryango we, akishyurira abana ishuri, kandi akabona ibyo akeneye byose abikesha umushahara ahembwa.
Kuri ubu Ruhorimbere afite intumbero zo kuzanatangiza uruganda rukora amavuta mu nzuzi akura mu bihaza, avuga ko yamaze gukora inyigo abona ko ari ibintu bishoboka akaba akibitegura neza.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!