00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Polisi yataye muri yombi bane mu bitwikiriye ijoro bagatema abaturage

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 7 March 2025 saa 01:28
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane baherutse kwitwikira ijoro bagakubita abaturage abandi bakabatema mu Karere ka Gatsibo.

Ku wa 4 Werurwe 2025 abaturage bo mu Mudugudu wa Ruhuha mu Kagari ka Simbwa mu Murenge wa Kabarore bavuze ko baraye batewe n’agatsiko k’abasore batanu bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro.

Abo baturage babwiye BTN ko abo bagizi ba nabi bagendaga bakomeretsa uwo bahuye na we wese.

Umwe yagize ati “Bari abantu batanu bafite imitarimba, ibyuma n’imihoro noneho batatu bansanga mu nzu abandi babiri basigara ku irembo. Nabonye bashaka kunyica ngerageza kurwana na bo ariko bankubita inkoni, umwe yahise antema.”

Undi yagize ati “Baje umugore wanjye bamukubita inkoni mu musaya, ngerageje kumurwanirira baba bankubise umuhoro mu mutwe ngo nshike intege. Umugore yahize avuza induru barasohoka.”

Abo bagizi ba nabi bamwe muri bo barabamenye kuko bari bamaze iminsi mike bacumbitse muri uwo mudugudu, igiteye urujijo kikaba ko nta kintu bigeze biba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun yavuze ko urwo rugomo rwaturutse ku businzi ndetse bamwe mu barukoze bakaba batawe muri yombi mu gihe abakomerekejwe bo bajyanwe kwa muganga.

Yagize ati “Rwari urugomo rw’abantu basanzwe barwanya abanyerondo n’abaturage. Hari abantu bane bamaze gufatwa bari gukurikiranwa na RIB.”

SP Twizeyimana kandi yahumurije abo baturage bari bagize ubwoba bakeka ko abo bagizi ba nabi bagaruka.

Ati “Turabahumuriza nta cyabaye kidasanzwe ku buryo bagira ubwoba ngo birasubira. Ni urugomo rwatewe n’ubusinzi.”

Yasabye abaturage kwirinda ubusinzi bukabije no kunywa ibiyobyabwenge kuko biteza urugomo kandi n’ababifatiwemo batagomba kwihanganirwa kubera guteza umutekano muke.

Mu Karere ka Gatsibo Polisi yataye muri yombi abagizi ba nabi baherutse kwibasira abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .