Gatsibo: Polisi yafashe uwakwirakwizaga urumogi mu baturage

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Kanama 2020 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 12 Kanama nibwo Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi yafashe umugabo wari ufite udupfunyika 300 tw’urumogi yacuruzaga mu baturage. Yafatiwe mu Murenge wa Kiramuruzi mu kagali ka Ndatemwe mu mudugudu wa Bidudu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, avuga ko uriya muturage yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bagenzi be bari babizi ko arucuruza.

Ati “Abapolisi bakimara kumenya ayo makuru bateguye igikorwa cyo kumufatira mu cyuho, nibwo bamusanganye turiya dupfunyika 300 iwe mu rugo. Yemeye ko urwo rumogi yajyaga arucuruza mu baturage ariko ntashaka kugaragaza aho yarukuraga.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage batanze amakuru yo gufata uwo musore, abasaba gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe.

Yabibukije ko ibiyobyabwenge bigira uruhare mu guhungabanya umutekano ndetse kubikoresha no kubicuruza ni icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda.

Ati “Ibiyobyabwenge nk’uko izina ryabyo ribisobanura uwabikoresheje ayoba ubwenge bikamutera gukora ibyaha bitandukanye. Usibye n’ibyo kandi kubikoresha mu buryo ubwo aribwo bwose ni icyaha gihanirwa n’amategeko.”

Uwafashwe yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi kugira ngo hakorwe iperereza.

Ingingo ya 363 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya gatatu ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni icumi ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .