Gatsibo: Umuyobozi yafunzwe akekwaho kwakira ruswa y’umuturage ngo amuhindurire icyiciro cy’ubudehe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 Ukuboza 2020 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umuyobozi w’umudugudu nyuma yo gufatwa yakira ruswa yari ahawe n’umuturage ngo amuhindurire icyiciro cy’ubudehe amushyire mu kindi yifuza.

Uyu muyobozi yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukuboza 2020. Uwatawe muri yombi ni umuyobozi w’Umudugudu wa Nganji mu Kagari ka Bukomane mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi yatawe muri yombi nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ko ari kubahindurira ibyiciro abatse ruswa.

Yagize ati “Ni amakuru yatanzwe n’abaturage, iperereza riracyakomeje kugira ngo turebe niba hari n’abandi yagiye yaka amafaranga ngo abahindurire ibyiciro by’ubudehe.”

Dr Murangira yashimiye abaturage ku bufatanye bari kugirana na RIB batanga amakuru ku bantu bari kubaka ruswa kubera serivisi bashaka kubaha, yavuze ko ibi bigaragaza ko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa uburenganzira bwabo no kumenya ububi bwa ruswa.

Ati “Nta muntu n’umwe ukwiriye gutanga ruswa nubwo bayikwaka ari uyitanze n’uyakiriye bahanwa kimwe, by’umwihariko muri iyi gahunda yo gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe, nta muntu ukwiriye gushukwa ngo yakwe ruswa bamubwira ko bamuhindurira icyiciro yashyizwemo kuko turabizi neza ko umuntu akijyamo bigizwemo uruhare n’abaturage kandi bigakorerwa mu ruhame.”

Yakomeje asaba abayobozi kwirinda kwaka ruswa abaturage kuko inzego z’umutekano ziri maso uzajya abifatirwamo azajya abihanirwa.

Dr Murangira yasabye abaturage kujya bahamagara 166 bagatanga amakuru cyangwa bakegera sitasiyo ya RIB ibegereye.

Kuri ubu umuyobozi w’umudugudu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kabarore mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane niba hari n’abandi yagiye yaka amafaranga kugira ngo abahindurire ibyiciro by’ubudehe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .