00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Minisitiri Nyirahabimana yagaragaje ibibazo byananiranye nyamara bidakeneye ingengo y’imari ngo bikemuke

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 August 2022 saa 08:58
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Amb. Solina Nyirahabimana, yeretse abayobozi bo mu Karere ka Gatsib bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bakwiriye gukemura vuba na bwangu bidasabye ko haboneka ingengo y’imari ahubwo bisaba kwitanga no guhanga udushya two kubikemura.

Ibi yabigaragaje kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Kanama 2022 ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi itatu w’abayobozi 64 bo mu Karere ka Gatsibo bakoreraga mu Karere ka Nyagatare. Ni umwiherero witabiriwe n’abagize inama jyanama y’Akarere, abakozi b’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Minisitiri Nyirahabimana yabwiye aba bayobozi ko byinshi bashobora gukemura bitagombereye ko babona ingengo y’imari, abasaba gutekereza udushya no kwishakamo ibisubizo.

Ati “Hari ibibazo bidakenera ingengo y’imari ahubwo bikenera imiyoborere, ibyinshi ni bya bindi dusanga mu bibangamiye imibereho y’abaturage aho usanga umuntu afashijwe gato yakwikorera kimwe tumusaba gukora.”

Muri ibyo bibazo yavuze ko harimo ibijyanye n’igwingira ry’abana riterwa n’imirire mibi, agaragaza ko mu Karere ka Gatsibo nta kibazo cy’ibiryo gihari ku buryo ngo hagaragara iki kibazo asaba aba bayobozi kukirwanya bivuye inyuma.

Ati “Nk’Amasibo muyashyize hamwe ugira ngo hari Isibo itabasha kwiyubakira ubwiherero, ndagira ngo mukaze umurego abantu bakore ibyo bakagombye gukora.”

Nyirahabimana yasabye aba bayobozi kandi gukemura amakimbirane yo mu miryango kuko ngo akenshi ariyo ateza ibindi bibazo birimo igwingira ry’abana n’imirire mibi, guta ishuri, ibiyobyabwenge n’ubukene bukiyongera mu muryango.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko kuri ubu bagiye kurushaho gukorera abaturage bashyira mu bikorwa ibyo Umukuru w’Igihugu yabemereye.

Ati “Ubu abaturage bizere ko bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho yabo bigiye guhabwa umurongo kuko uyu mwiherero tuwukoze mu ntangiriro z’umwaka bivuze ko dufite igihe kingana n’umwaka kugira ngo dushyire mu bikorwa ibyo twabateganyirije.”

Yanasabye abaturage kuba umufatanyabikorwa kugira ngo nk’ibikorwaremezo n’ibindi byose bazakorerwa bizakorwe harimo uruhare rwabo.

Umujyanama mu nama njyanama y’Akarere, Rugwizangoga Elyse, yijeje abaturage ko bagiye kongera imbaraga mu gutega amatwi abaturage no kubavuganira ku bibazo n’ibyifuzo byabo.

Muri uyu mwiherero hafatiwemo imyanzuro irimo kongera udushya mu bikorerwa umuturage, kwimakaza umuco wo kwigiranaho ibikorerwa ahandi byiza bikiganwa, kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, gushyiraho ingamba zo kongerera abakozi ubumenyi n’ubushobozi n’ibindi byinshi.

Bamwe mu bitabiriye umwiherero w’iminsi itatu w’abayobozi bo mu Karere ka Gatsibo bakoreraga mu Karere ka Nyagatare
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Amb. Solina Nyirahabimana, yeretse abayobozi bo mu Karere ka Gatsib bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bakwiriye gukemura vuba na bwangu bidasabye ko haboneka ingengo y’imari
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko kuri ubu bagiye kurushaho gushyashyanira umuturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .