00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Koperative zishoboye zatangiye gutera inkunga izikiyubaka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 14 September 2022 saa 08:45
Yasuwe :

Koperative zishoboye zo mu Karere ka Gatsibo zatangiye gutera inkunga izikiyubaka mu buryo bw’amafaranga n’inama zatuma zitera imbere zikanateza imbere abazibarizwamo.

Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2022 ubwo koperative ya Coproriz Ntende y’abahinzi b’umuceri, yateraga inkunga izindi koperative eshatu zikiyubaka zashegeshwe na Covid-19.

Izi koperative zagabanyijwe arenga miliyoni 8 Frw zinemererwa ubujyanama n’iyi koperative mu rwego rwo kuzifasha kwiteza imbere no kwiyubaka.

Koperative nto eshatu zatewe inkunga zirimo Hirwa Muhinzi ihinga imboga n’urusenda, Koperative COPRARO y’abagore bahinga inanasi ku buso bukiri buto ndetse na koperative ELPRORU yatangiye korora inka zitanga umukamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Léonard, yavuze ko bifuza ko iki gikorwa gikorwa n’andi makoperative bafite yishoboye kugira ngo koperative nto bafite nazo zizamuke zibe zagera ku rwego rwiza.

Ati “ Uyu ni umuco mwiza twanasabye ko koperative bateye inkunga bagomba kuyabyaza umusaruro, bashobora kuyaheraho bakiteza imbere kugira ngo ubutaha nabo bazafashe abandi. Turifuza ko n’izindi koperative nto zikora urugendo shuri muri koperative zikora neza kugira ngo bazigireho.”

Yakomeje avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gukangurira izindi koperative kuba zatera intambwe zigafasha koperative nto zikiyubaka yaba mu kubagira inama no kuberekera bimwe mu byabafasha gutera imbere.

Koperative zahawe inkunga ziyemeje kuyibyaza umusaruro no gukoresha neza amahirwe babonye yo kwigira ku bababanjirije nabo bakiteza imbere.

Uwizeye Claudine wo muri koperative COPRARO ihinga inanasi ku buso buto, yavuze ko inkunga bahawe igiye kubafasha kuzitira ubuso bororeraho ndetse ngo bakanongera inanasi bahingaga.

Ati “ Twari dufite ikibazo cy’inanasi zacu twezaga abajura bakaziba bigatuma umusaruro wacu udindira, iyi nkunga baduhaye rero igiye kudufasha kuzitira umurima wacu wose kuburyo ubutaha natwe tuzeza tukanagera ku rwego rwo gufasha izindi koperative zikiyubaka.”

Mukwaya François uyobora koperative ELPRORU yorora inka zitanga umukamo, yavuze ko bororera kuri hegitari 14 zirimo inka nke n’ubwatsi bw’ubuterano.

Ati “Amafaranga baduhaye tugiye kuyagura izindi nka nziza tuzorore neza kuburyo nibura inka imwe izakamwa hejuru ya litiro 40. Nitubona uwo mukamo bizadufasha kwiteza imbere tunongere umukamo hano mu Karere kacu.”

Umuyobozi wa Koperative Coproriz Ntende, Rugwizangoga Elyse, yavuze ko ubusanzwe itegeko rigenga amakoperative ribasaba guteza imbere andi makoperative agifite ubushobozi buke kugira ngo bazamurane.

Yavuze ko ari igikorwa gikwiriye no gukorwa n’andi makoperative ngo kuko ayakiri mato yazahajwe na Covid-19.

Ati “ Abenshi bagizweho ingaruka na Covid-19 tukaba twizeye ko amafaranga twabahaye hari icyo azabafasha mu kwiyubaka, uretse amafaranga kandi tuzanabafasha mu bujyanama bw’imishinga yabafasha mu iterambere.”

Aya makoperative mato yeretswe uburyo abanyamuryango ba Coproriz Ntende bakuze bahabwa amafaranga y’izabukuru, berekwa kandi uko bishyiriyeho iduka ry’umuhinzi n’ibindi bikorwa binini byatumye batera imbere.

Buri koperative yagenewe arenga miliyoni 2,7 Frw yo kwiyubaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .