Gatsibo: Inka icumi muri 38 zahawe abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo zimaze gupfa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 3 Werurwe 2020 saa 04:21
Yasuwe :
0 0

Abaturage batuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri, uherereye mu Murenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo, bafite ikibazo cy’inka bahawe ziri gupfa umusubirizo aho bavuga ko mu gihe cy’umwaka umwe izigera ku icumi ari zo zimaze gupfa muri 38 bari bahawe, bagasaba ubuyobozi kubashumbusha.

Ubusanzwe umudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri watujwemo benshi mu banyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania mu myaka ya 2013 n’abandi bari basanzwe batagiraga aho kuba, ni umudugudu utuwe n’imiryango 45 ukaba waranahawe inka 38 zo kubafasha mu kugira imibereho myiza.

Muri izo nka 38 kugeza ubu hamaze gupfamo icumi abaturage bakavuga ko hari izicwa n’indwara y’uburondwe izindi zigapfa mu buryo bw’amayobera ngo kuko nta yijya irwara igihe kirekire.

Musabyimana Beatrice abisobanura agira ati “Inka yanjye yarapfuye uwushinzwe kuvura amatungo yarayivuye kenshi ariko iranga irapfa, yapfuye mu kwezi kwa Karindwi yishwe n’uburondwe, ubu abana banjye ntabwo bakibona amata kandi nta sambu tugira inaha ni ukurya duciye inshuro, ndifuza ko bamfasha nkabona amata y’abana.”

Undi yagize ati “Yarwayeho umunsi umwe irahitwa nyishakira umuti ndayiha iranywa irakira nk’ejo nyiha amazi n’ubwatsi irarisha bigejeje saa munani iba irirenze kandi wararebaga ukabona ntacyo ibaye, iyo tubajije ntabwo batubwira ikizica ariko hamaze gupfa nyinshi niyo tubibwiye abashinzwe kuzivura baratubwira ngo nitureke zibanze zibe nyinshi ngo ntabwo inka imwe yamuzana.”

Undi muturage yavuze ko uburyo zifatwa zibanza zikananirwa kurisha zikazana ibimyira, zikanahitwa ubundi zikabona gupfa. Ati “Hariho nk’iyifatwa uyu munsi nk’ejo igapfa, hari n’izo dutera imiti ako kanya igahita ipfa.”

Aba baturage bose basaba ko bashumbushwa izindi nka ngo kuko kubaho batabona amata y’abana bitewe n’aho batuye ngo ni ikibazo gikomeye cyane.

Umukozi ushinzwe ubworozi n’ibikomoka ku matungo mu Karere ka Gatsibo Valens Hitiyaremye, yabwiye IGIHE ko ubundi muri uyu Mudugudu w’icyitegererezo hatanzwemo inka 38 kuva mu 2017 ariko ngo izimaze gupfa ni icumi aho zishwe n’uburondwe izindi zikicwa no kunywa amazi yanduye.

Ati “Mu nka zatanzwe hapfuyemo inka icumi, hari inka eshanu zishwe n’indwara bita ‘Liver fluke’ iterwa no kunywa amazi yanduye y’igishanga, izindi eshanu zishwe n’uburondwe. Ubu rero turi gushaka uko bashumbushwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kantengwa Mary, avuga ko zimwe mu nka zapfuye zari zifite ubwishingizi bakaba bari gukurikirana kugira ngo ba nyira zo bashumbushwe.

Yagize ati “Muri gahunda ya Girinka mu nka dutanga muri iki gihe tuzitangira n’ubwishingizi, muri izo nka izizagaragara ko zatanzwe muri iyi gahunda y’ubwishingizi kuko ni ubwishingizi bumara umwaka tuzakurikirana abafite ubwishingizi bazitange, ubu harimo inka eshanu turi gukurikirana kugira ngo zishyurwe, abadafite ubwishingizi sinavuga ngo turabashumbusha ubungubu ariko uko tuzabona ubushobozi ku bo tuzi ko bazifata neza tuzabashumbusha.”

Yasabye abaturage kujya bazifata neza bakamenya kuzigaburira, kuzikukira ku buryo zitanga umusaruro. Ati “Buriya hari n’izipfa kubera uburondwe zikura hirya no hino aho baziragira kandi bitemewe.”

Umudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri wuzuye utwaye miliyari ebyiri na miliyoni 300 ufite inzu 11 buri imwe ibarizwamo izindi nzu enye, hatujwe imiryango 45 ihabwa inka 38 zo kugira ngo bajye babona amata.

Uyu mudugudu ufite ivuriro, ishuri, isoko ndetse n’ibibuga by’imikino byifashishwa n’abawutuyemo.

Inka 38 nizo zari zahawe abatuye muri uyu mudugudu
Uyu mudugudu utuyemo imiryango 45 yiganjemo abirukanywe muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .