Iyi mvura yaguye ku mugoroba wo ku wa 18 Werurwe 2025, mu Karere kose ka Gatsibo yari ivanzemo umuyaga mwinshi. Yibasiye bikomeye imirenge ya Remera, Murambi, Kiziguro na Kiramuruzi, inangiza inzu z’abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu bamaze kubarura inzu 126 zirimo n’ibikoni zagiye zangirika hamwe na hegitari 60 z’urutoki rwiganje cyane muri iyi mirenge.
Yagize ati “Ni imvura yaguye mu Karere kose ariko yibasira cyane imirenge ine irimo Remera, Kiziguro, Murambi na Kiramuruzi, ubu tumaze kubarura inzu n’ibikoni 126 byangiritse ariko turacyabyegeranya, hari abo yasamburiyeho inzu gusa, abandi ugasanga yatwaye igikoni gusa, hari na hegitari 60 z’urutoki zangiritse cyane cyane izari zihetse ibitoki.’’
Meya Gasana yavuze ko ubutabazi bw’ibanze bwahise bukorwa ari ugushakira iyo miryango aho irara cyane cyane mu baturanyi, kuri ubu bakaba bari gushakisha amabati kugira ngo hasakarwe inzu zangiritse.
Gusa ngo harimo imiryango yishoboye yibonera isakaro ikanikorera ibyo bikorwa, bityo ubuyobozi bw’akarere bugafasha abadafite ubushobozi.
Meya Gasana yasabye abaturage gukangukira kuzirika ibisenge by’inzu zabo kuko ari igihe cy’imvura nyinshi kandi ko akenshi igwa irimo n’umuyaga mwinshi ushobora gutwara inzu mu gihe zitaziritse neza.
Ati “Ibihe turimo ni ibihe by’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga rero turabashishikariza kuzirika ibisenge bakabikomeza, mu minsi ishize twakoze ubwo bukangurambaga abenshi inzu zatwawe n’umuyaga ni abatari baziritse ibisenge, ubu rero turabasaba kubizirika mu kwirinda ko ubutaha byatwarwa n’umuyaga.’’
Minisiteri y’Ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, iheruka gusaba Abanyarwanda kwitwararika muri iki gihe cy’imvura nyinshi kuko hari ubwo ibiza byica abantu cyangwa se bagakubitwa n’inkuba.
Imibare ya MINEMA igaragaza ko mu 2024 ibiza byahitanye ubuzima bw’abantu 191.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!