Ni ibikoresho bahawe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gicurasi 2022 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa Croix Rouge wabereye mu Karere ka Gatsibo.
Ababihawe bari bamaze amezi make bigishijwe imyuga itandukanye irimo guteka, gutunganya umusatsi, gukora amazi n’ibindi.
Imanishimwe Gerardine wize ibijyanye no guteka yashimiye Croix Rouge y’u Rwanda ku kuba yaramufashije kwiga none akaba ahawe ibikoresho azifashisha.
Ati “Bigiye kumfasha kwiteza imbere kuko nko mu isantere y’iwacu nta restaurant, yari ihari ariko kubera nize guteka, ubu ngiye kuhayihashinga ku buryo abantu bazajya babona aho kurira kuko akenshi abantu bahaburaga.”
Muganwa Eugene uba mu nkambi ya Nyabiheke wize ibijyanye no gukwirakwiza amazi mu baturage, we yavuze ko impamvu yahisemo kwiga uyu mwuga ari ukugira ngo afashe abaturage bo mu Murenge atuyemo ngo kuko byagoranaga kubona ubafasha.
Ati “Umuturage unyegereye nzajya mufasha mugezeho amazi, amafaranga nzajya mbona amfashe mu kwiteza imbere no guteza imbere umuryango wanjye.”
Umuyobozi wungirije wa Croix Rouge y’u Rwanda, Mukandekezi Françoise, yavuze ko nk’uko biri mu nshingano zabo zo gufasha abababaye kurusha abandi bahisemo gufasha impunzi n’abaturage baturanye na zo kugira ngo bakomeze biyumvanemo.
Ati Ruriya rubyiruko twahaye ibikoresho icya mbere ni ukugira ngo turukure mu bushomeri bihangire imirimo, bitunge batunge n’imiryango yabo, iyo niyo ntego yacu nka Croix Rouge y’u Rwanda.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Habinshuti Philippe, yavuze ko gufasha impunzi n’abaturage baturanye na zo bigaragaza uburyo izi mpuzi zifashwe neza. Yavuze ko hari n’ibindi bikorwa bitandukanye Leta y’u Rwanda yakoze bahuriyeho birimo kububakira amashuri, ibikorwaremezo by’ubuzima, amasoko n’ibindi byinshi.
Ati “Kubafasha rero bigendeye mu miyoborere myiza igihugu cyiyemeje gushyiraho ndetse no gukurikirana kandi abaturage bakabigiramo uruhare. Ntabwo wavuga rero ngo urafasha impunzi hanyuma n’abaturage ubafashe ku ruhande, bituma imibanire iba myiza gahunda za Leta zigatambuka muri bose kandi bikagenda neza.”
Habinshuti yasabye urubyiruko rwahawe ibikoresho gutangira kubibyaza umusaruro nabo bagafasha imiryango yabo na bo ubwabo.
Croix Rouge y’u Rwanda ivuga ko ibikorwa byose babishoyemo amafaranga arenga miliyoni 240 Frw mu mishinga irimo ubworozi, ubuhinzi, ubudozi n’ibindi bikorwa biteza imbere impunzi n’abaturanye na zo kugira ngo barusheho kwigira.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!