Iyi mpanuka yabaye ku wa 10 Werurwe 2025, ibera mu Mudugudu wa Ntende mu Kagari Gihuta mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi icyakora baramupimye bagasanga nta bisindisha yari yanyweye.
Ati “Imodoka y’ikamyo yari igiye Uganda igeze mu Mudugudu wa Ntende mu Kagari Gihuta mu Murenge wa Rugarama, hari umuntu wari uri kugendana n’umwana w’imyaka itatu amufashe akaboko iramugonga ahita apfa, igonga abandi bantu babiri bigenderaga ku muhanda, igonga ipoto y’amashanyarazi n’inzu enye z’abaturage.’’
SP Twizeyimana yakomeje avuga ko muri iyi mpanuka uwo mwana w’imyaka itatu ari we wahaburiye ubuzima, asaba abakoresha umuhanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga kwirinda kurangara kuko bishobora guteza impanuka igihe cyose.
Ati “Iyi mpanuka bigaragara ko yatewe n’uburangare, turasaba abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y’umuhanda, ibyapa, kwirinda umuvuduko urenze uwagenwe, kwirinda gukoresha telefone no kwirinda gutwara banyoye ibisindisha kuko ibyo byose n’ibindi biteza impanuka. Abantu nibamenye ko mu gihe batwaye bakwiriye kuba maso kuko impanuka ntabwo ziteguza.’’
Kuri ubu umurambo w’umwana w’umukobwa wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kiziguro.
Impanuka ziri mu bya mbere bihitana Abaturarwanda aho nko kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2024, mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda zisaga 9000 zirimo izahitanye ubuzima bw’abantu 350.
Kuva Polisi y’u Rwanda itangije ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bukangurambaga bwatangira hagenda hagaragara impinduka ku mpanuka ziba buri mwaka, abazitakarizamo ubuzima n’abo zikomeretsa; aho dufashe urugero muri uyu mwaka ugereranyije n’uwabanje wa 2023, muri rusange impanuka zabaye zagabanyutseho 10%, abazitakarijemo ubuzima bagabanyuka ku kigero cya 50% naho abatwara amagare bakunze kwibasirwa n’impanuka zo mu muhanda, impanuka zabaturutseho zigabanyuka ku kigereranyo cya 17%, bigaragaza impinduka zifatika mu myitwarire y’abakoresha umuhanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!