Gatsibo: Imiryango 227 itari ifite aho kuba yahawe inzu isabwa kuzifata neza

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 3 Mutarama 2020 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Imiryango 227 muri 448 yabaruwe mu Karere ka Gatsibo idafite aho iba yahawe inzu zo kubamo n’ibindi bikoresho birimo matelas, amasahane n’ibindi nkenerwa, isabwa gukomeza gufata neza izo nzu no kurushaho kwiteza imbere.

Izi nzu bazishyikirijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama 2020 hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Gatsibo; umuhango nyamukuru wabereye mu Kagari ka Marimba mu Murenge wa Kabarore ahubatswe inzu 32.

Izi nzu zatashywe zirimo izubatswe ari imwe irimo ebyiri n’izubatswe ari imwe gusa. Buri nzu ifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 425 Frw, wakuba n’inzu 227 zose hamwe zikagira agaciro ka 323 475 000 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko bakurikije igiciro cy’izindi nzu zisa n’izi bajya baha ba rwiyemezamirimo basanzwe iyo batanga isoko ryo kubaka izi nzu byari kuzabatwara miliyari imwe na miliyoni 293 n’ibihumbi 900 Frw.

Yavuze ko mu kubaka izi nzu abaturage babumbaga amatafari, leta igatanga amabati, inzugi, amadirishya na sima kuri buri inzu.

Yashimiye abandi bafatanyabikorwa barimo amakoperative, insengero, ibigo nderabuzima, urubyiruko, inzego z’umutekano nka DASSO, polisi n’ingabo n’abandi batandukanye bafatanyije mu kubakira iyi miryango.

-  Akanyamuneza kari kose ku miryango yubakiwe

Bamwe mu baturage bubakiwe inzu barimo abamaze imyaka 25 batagira aho kuba basazwe n’ibyishimo bashimira ubuyobozi kuva kuri Perezida wa Repubulika kugera ku b’inzego z’ibanze.

Dusenge Jean Claude wari umaze imyaka 25 atagira aho kuba wahawe inzu mu Kagari ka Marimba mu Murenge wa Kabarore, yavuze ko agiye kurushaho kwiteza imbere.

Ati “Byatugoraga njye n’umugore wanjye guca inshuro ku mafaranga turihira abana mu ishuri, tukayashakamo ibyo barya ndetse tukanayakodeshamo inzu. Ubu ubwo tubonye aho kuba ndizeza ubuyobozi ko uyu mwaka bwazagaruka kunsura bukareba intambwe nzaba ngezeho, ndashaka gukora cyane nkazaba naravuye mu cyiciro cya mbere.”

Nyiraneza Marie Grace watujwe mu nzu iherereye mu Murenge wa Kiramuruzi yavuze ko yahoranaga agahinda ko kutagira aho kuba ariko ngo ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame butumye ahabona.

Ati “Ndashimira abayobozi nivuye inyuma, mugende mumbwirire Perezida Kagame ko tumushimiye cyane cyane, natwe tugiye gufata izi nzu neza ku buryo zitazagira ikibazo.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasabye abaturage bahawe inzu kuzifata neza zagira ikibazo bakazisana batarindiriye ko ubuyobozi.

Yakomeje asaba abazubaka kujya bibuka no gushyiraho ibigega bifata amazi kugira ngo birinde ko yajya amanuka akazangiza.

Ati “Nimuhinge, mukirigite ifaranga ku buryo muva mu byiciro mwari murimo mugatera imbere. Muri uyu mwaka dutangiye wa 2020 ndifuza ko ibi bintu uko ari bitatu byazagera hano, izi nzu zose zizabe ziriho ibigega bifata amazi, ubu butaka ni bwiza dukeneye ko habaho n’uturima tw’igikoni; ikindi aho bishoboka hazaboneke naho mwakororera hamwe cyangwa aho mwahingira hamwe kugira ngo murusheho kwiteza imbere.”

Abaturage 17% mu batuye mu Karere ka Gatsibo babarurwa mu cyiciro cy’abafite ubukene bukabije, mu gihe 30% babarurwa mu bafite ubukene. Mu baturage 448 bagombaga kubakirwa, 227 ni bo bashyikirijwe inzu abandi bazazihabwa bitarenze Werurwe 2020.

Imiryango 227 itari ifite aho kuba yahawe inzu isabwa kuzifata neza
Akanyamuneza kari kose ku baturage bahanze inzu mu Murenge wa Kiramuruzi
Buri nzu ifite agaciro ka miliyoni 1 n'ibihumbi 425 Frw gusa ahenshi bagiye bubaka imwe irimo ebyiri
Abaturage bahawe ibikoresho by'ibanze byo mu rugo
Meya Gasana Richard yavuze ko akurikije igiciro ba rwiyemezamirimo bubakiragaho inzu, ubufatanye bw'abaturage n'abayobozi bagabanyije igiciro cyazo inshuro enye
Minisitiri Shyaka yasabye abaturage bahawe inzu kuzifata neza aho zigize ikibazo bakahakora batarindiriye ubuyobozi
Umwe mu baturage bahawe inzu yicaranye na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase na Guverineri Mufulukye Fred
Uretse inzu banahawe ibikoresho birimo amasabune n'ibindi bizabafasha mu buzima bwa buri munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .