00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Imibiri 21 y’abishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro, urubyiruko ruhabwa umukoro

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 12 April 2025 saa 08:48
Yasuwe :

Imiri 21 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashyinguwe mu cyubahiro mu Karere ka Gatsibo, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka, aha urubyiruko umukoro wo gukomeza guhangana n’abapfobya Jenoside ndetse n’abagifite ingengabitekerezo yayo.

Iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro ku wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Kiziguro, ahiciwe Abatutsi benshi bari bahungiye kuri Paruwasi Gaturika ya Kiziguro.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène ; Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka ; Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa n’abandi bayobozi batandukanye.

Kuva tariki ya 10 Mata 1994 ni bwo kuri Paruwasi ya Kiziguro hiciwe Abatutsi benshi bigizwemo uruhare na Gatete Jean Baptiste wari Burugumesitiri wa Komini Murambi. Muri uyu muhango hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 21 harimo 10 yari ishyinguye mu buryo butari bwiza n’indi 11 yabonetse.

Uhagarariye imiryango yashyinguye abayo, Ahimana Augustin, yashimiye Ibuka na Leta y’u Rwanda ku mbaraga nyinshi zishyirwa mu kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko kwibuka ari inshingano ya buri wese.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Népo, yakomeje imiryango yategereje imyaka 31 ngo ibone ababo bashyinguwe uyu munsi mu cyubahiro, asaba abaturage baba bazi ahandi hantu hakiri imibiri kuhagaragaza kuko byafasha bene yo kuruhuka.

Yashimiye Leta ko yabubakiye urwibutso rwiza anasaba ko rwashyirwamo amateka kugira ngo ajye yifashishwa mu kwerekana ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kiziguro n’ahandi.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka, yasabye abantu bose bafite amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa kuhagaragaza, avuga ko kutayatanga bigize icyaha.

Ati “Mu gihe tuzirikana ko hari imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, turakangurira abantu bafite amakuru bose kuyatanga kugira ngo abazize akarengane bahabwe icyubahiro bakwiye. Ndabibutsa kandi ko kudatanga amakuru bigize icyaha gishamikiye kuri Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.”

Minisitiri Nkurikiyinka yashimiye Inkotanyi zabohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside, kuri ubu igihugu kikaba gifite imiyoborere myiza ishingiye ku kwishyira ukizana kwa buri Munyarwanda wese. Yasabye urubyiruko kutareberera abagihakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakiri hirya no hino, anarwibutsa ko hari n’abagifite ingengabitekerezo kandi bose bakwiriye kutareberwa.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro rwari rusanzwe rushyinguyemo imibiri 20.162. Munsi y’uru rwibutso hari icyobo kinini cyagujunywagamo Abatutsi bamwe ari bazima abandi bakajugunywamo bamaze gucibwamo ibice.

Imibiri 21 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 ni yo yashyinguwe mu cyubahiro
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, ashyira indabo ku mva ziri mu Rwibutso rwa Kiziguro
Minisitiri Nkulikiyinka yasabye abakiri bato guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri Dr. Bizimana yatanze ikiganiro kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka i Kiziguro
Sibomana Jean Népo uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gatsibo, yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .