00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Imboni z’Umudugudu zahigiye kurwanya ibyaha birimo ibyo gusambanya abangavu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 2 October 2021 saa 01:43
Yasuwe :

Abaturage bamaze icyumweru bahabwa amahugurwa y’uburyo bafasha inzego z’ibanze mu gucunga umutekano no kugira imidugudu baturukamo itarangwamo icyaha, barahiriye kurwanya ibyaha aho baturuka cyane cyane guhohotera abangavu.

Ibi babihize kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021 ubwo hasozwaga amahugurwa bari bamazemo icyumweru, abahabwaga aya mahugurwa ni imboni 179 zaturutse mu mirenge yose igize Akarere ka Gatsibo.

Mutesi Sarah waturutse mu Murenge wa Kiziguro yavuze ko nyuma yo kumara icyumweru ahabwa amasomo ajyanye no kurinda umutekano mu mudugudu atuyemo yihaye intego yo kumenya ibihabera umunsi ku munsi kandi akagira uruhare no mu gukumira ibyaha.

Ati “ Ibyaha bigaragara aho ntuye cyane harimo nko gutera abangavu inda ndetse n’ubujura, ubu rero tugiye gukora ubukangurambaga cyane ko n’inteko z’abaturage zagarutse tuzabanza kwigisha abaturage ku byo tuvuyemo n’ibyo twiteguye gukora.”

Mutesi yakomeje avuga ko ikindi kintu kihutirwa bazakora ari ugushyiraho icyumba ntangamakuru bakabanza kwigisha abaturage uburyo icyo cyumba kizajya gikoreshwa n’ibikijyamo aho ngo bakitezeho kubafasha kurwanya ibyaha no kumenya ibyaha by’ingenzi biri muri buri mudugudu bakamenya n’uburyo babikurikirana.

Ati “ Ibi byose tuzabikora muri buri mudugudu tugamije kurwanya ibyaha no gutunga imidugudu itarangwamo ibyaha aho dutuye.”

Habiyambere Clestin Saleh uturuka mu Murenge wa Gitoki we yavuze ko bimwe mu byaha abona bikwiriye gushyirwamo imbaraga harimo amakimbirane mu muryango, gukubita no gukomeretsa ndetse n’icyaha gikomeye cyane cyo gusambanya abana.

Ati “ Inzira zo kubirwanya rero nk’icyaha cyo gusambanya abana ni uko bariya bana bahohoterwa batamenya ko bahohotewe, tugiye gukora ubukangurambaga rero kuri babana bajye babasha kuvuga bo gutsikamirwa n’ababateye inda.”

Yavuze ko bagiye gukora ubukangurambaga bafatanyije na ba malayika murinzi, inshuti z’umuryango n’izindi nzego z’ibanze kuburyo abangavu bose batewe inda bazajya bagerwaho bakabaganiriza kugeza bavuze ababateye inda bagatabwa muri yombi bakabihanirwa.

Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Amb Nyirahabimana Solina, yashimye intego imboni zihaye agaragaza ko niziramuka zigeze kubyo ziyemeje mu midugudu baturukamo hazagaragara iterambere kandi ibyaha bikahacika.

Ati “ Imihigo bahize yerekana ko bagiye gukurikirana ubuzima bw’abaturage bwose mu Mudugudu mu nzego zitandukanye, bakareba imiryango ibayeho ite, abana bariga bate, bakareba abafite ibibazo by’umwihariko yaba abana bafashwe kungufu noneho bakareba n’ibibazo byatera ibyaha ndetse n’abagira uruhare muri ibyo byaha bari mu Mudgudu.”

Amb Nyirahabimana yavuze ko izi mboni niziramuka zikoze neza bagakurikirana abakora ibyaha bafatanyije n’izindi nzego ibibazo bitandukanye byajya bishakirwa ibisubizo mu midugudu yose hakagaragaramo umutekano ndetse n’iterambere rikihuta.

Gahunda y’Umudugudu utarangwamo icyaha yatangijwemuri Mata uyu mwaka mu Ntara y’Iburasirazuba ikaba igamije kurandura ibyaha bikorerwa hirya no hino muri iyi Ntara cyane cyane ibishingiye ku ihohoterwa ryo mu miryango, ibiyobyabwenge na magendu, ubujura n’ibindi bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Abahawe amahugurwa bagera ku 179 baturutse mu mirenge yose igize Akarere ka Gatsibo, bahigiye kurandura ibyaha birimo ibyo gusambanya abangavu
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ubutabera, Amb Nyirahabimana Solina yavuze ko izi mboni nizikora neza bizatanga umusaruro mu kugira imidugudu itarangwamo ibyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .