00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Yatejwe imbere no guhingira abandi akoresheje imashini

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 March 2025 saa 08:04
Yasuwe :

Mpambara Joseph ni umugabo ukorera ubuhinzi mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, wiyemeje gufasha abandi baturage bafite ubutaka bunini kubahingira akoresheje imashini ku buryo ushobora kujya ku murima wawe ugiye gusarura gusa.

Uyu mugabo amaze imyaka ibiri atangiye uyu mushinga wo guhingira abandi bantu yifashishije imashini zirima, zigasanza ndetse zikanatera ifumbire n’imyaka abikorera abaturage babikeneye cyane cyane abahinga ku buso bunini.

Ni imashini yahawe binyuze mu mushinga SAIP aho wamuhaye 70% nawe yishakira 30%.

Imashini Mpambara akoresha ahinga, ku munsi buri imwe ifite ubushobozi bwo guhinga hegitari eshatu, mu gihe nibura kugira ngo ku munsi uhingishe hegitari imwe bigusaba abakozi 50.

Mpambara avuga ko uyu mushinga wo kugura imashini zihinga yawuteguye neza awugeza kuri SAIP ufite agaciro ka miliyoni 141 Frw, bamusaba miliyoni 42 Frw zingana na 30% nabo bamuha miliyoni 99 Frw. Yavuze ko yahise atangirira ku guhinga ubutaka bwe bungana na hegitari 12 ateramo ibigori ndetse binagenda neza.

Ati ‘‘ Ahantu twakoreshaga ibihumbi 600 twishyura abahinzi, ubu kubera duhingisha imashini dukoresha hagati y’ibihumbi 200 Frw cyangwa 260 Frw kandi byaradufashije cyane. Iyo umuturage ashaka ko tumusanziriza umurima tumuca ibihumbi 80 Frw kuri hegitari imwe mu gihe we ashyizemo abahinzi 50 byamutwara arenga ibihumbi 150 Frw kandi bakanabikora iminsi myinshi.’’

Mpambara yavuze ko umushinga wo guhingira abandi akoresheje imashini ari mwiza kandi wunguka, bitewe nuko imashini zihinga zikiri nke kandi ziri gukenerwa n’abantu benshi.

Yavuze ko iyo abaze mu kwezi kumwe ashobora kunguka miliyoni 2 Frw zirenga kandi yahembye abakozi ndetse yanishyuye ibindi byose asabwa.

Uyu mugabo avuga ko guhinga ukoresheje imashini nibura ku gihembwe kuri hegitari imwe bishobora gutwara ibihumbi 260 Frw mu gihe ngo iyo ugiye guhingisha isuka, uhata umwanya munini, ukanakoresha amafaranga menshi ku buryo uba utanizeye neza ko uzasarura neza bitewe nuko abaguhingiye baba batanabikoze neza.

Yavuze ko kuri ubu Abanyarwanda benshi bagenda bumva akamaro ko guhingisha imashini kuko ituma mu minsi itatu umurima uba wabonetse ndetse yanawuteye mu gihe abantu baba bahahinga ukwezi kose.

Ati ‘‘Iyo dukoresheje imashini duhinga, nibura imwe ihinga hegitari eshatu ku munsi ahantu hakwiriye gukora abahinzi 50. Urumva ko harimo ikinyuranyo kinini cyane, buri mukozi rero ugiye umubarira amafaranga byagutwara amafaranga menshi cyane ndetse n’umwanya.’’

Mpambara avuga ko kuva aho atangiriye uyu mushinga wo guhingira abandi akoresheje imashini byamufashije gutera imbere birimo kubaka inzu igezweho, kurihirira abana be amashuri n’indi mishinga myinshi.

Yavuze ko kuri ubu afite intumbero yo kongera imashini zihinga kugira ngo abaturage bazikeneye zibahingire batazajya bazibura.

Yagaragaje ko uyu ari umwe mu mishinga itari yaganwa n’abantu benshi nyamara ngo urimo amafaranga menshi kuko abanyarwanda benshi bahinga ku buso bunini bamenye agaciro ko guhingisha imashini.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko bishimira uburyo SAIP yabafashije kuva mu buhinzi bw’isuka bagatangira guhingisha imashini, aho kugeza ubu hamaze gutangwa imashini zirenga 29 zifasha abahinzi mu guhinga ndetse no mu gusarura.

Ati ‘‘ Imashini ituma igihe abantu bakoresha bahinga kigabanuka, iyo kigabanutse ntabwo habaho gukererwa mu gihembwe. Aho umuturage yagahingishije isuka agakoresha ibyumweru bibiri, imashini izahahinga umunsi umwe buke mu gitondo atera ibigori. Icyo gihe bituma dusoza igihembwe duhinze twese, ubu hamaze gutangwa imashini zirenga 29 kandi ni ibintu byiza.’’

SAIP ni umushinga ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kubushakira amasoko no kwihaza mu biribwa.

Uterwa Inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku biribwa no kuboneza imirire,Global Agriculture and Food Security Program, iyo nkunga igacungwa na Banki y’Isi igashyirwa mu bikorwa na RAB. Kugeza ubu ufite intego yo gufasha abaturage ibihumbi 65.

Buri mashini ifite ubushobozi bwo guhinga hegitari eshatu ku munsi
Mpambara avuga ko yishimira uburyo abahinzi bari kumenya akamaro ko guhingisha imashini
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko imashini zihinga ziri kubafasha gukora ubuhinzi buteye imbere
Izi mashini zirahinga zikanatera ifumbire mu murima
Imashini zihinga ziri gutuma mu Karere ka Gatsibo hahingwa ku buso bunini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .