Ababyeyi barerera mu Kigo cy’ishuri cyafunzwe by’agateganyo Gakoni Adventist College, basabye inzego zibishinzwe kureba uburyo bafasha abana bagasubira ku mashuri.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bufatanyije na Minisiteri y’Uburezi bafunze by’agateganyo ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Gakoni Adventist College ndetse abanyeshuri bagera kuri 15 batabwa muri yombi kuko bateje imyigaragambyo bakamena ibirahure kubera mugenzi wabo wari wirukanwe.
Nyuma y’aho iri shuri rifunzwe, ababyeyi barerera muri iri shuri basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ko bwabafasha rikongera rigafungurwa kugira ngo abana babo bongere basubire ku ishuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko hari gukorwa igenzurwa ry’ibyari byangijwe muri icyo kigo kugira ngo bibanze bisanwe.
Ati “Ngira ngo mwabonye itangazo rya Minisiteri y’Uburezi rifunga iryo shuri by’agateganyo, numva hari ibyari byasabwe habanza gukorwa igenzura muri icyo kigo kuko hari ibyari byangijwe bigomba gusanwa.
“Iby’abana bakurikiranwaga bo bari mu nzira z’ubutabera barimo barakurikiranwa ariko njye numva dufatanyije na Minisiteri y’Uburezi hazongera hagasohoka irindi tangazo ritwemerera gufungura kugira ngo abana bakomeze bige cyangwa se ritange undi murongo ku buryo natwe dutegereje itangazo rivuguruza irya mbere.”
Yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo bababwira uko bakwiriye kwitwara igihe bari ku mashuri birimo no kwirinda gukora ibyatuma birukanwa cyangwa se amasomo yabo ahagarara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!