Gatsibo: Hari gushakishwa imibiri irenga 5000 y’abazize Jenoside bajugunywe mu rwobo i Kiziguro

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 29 Ukwakira 2020 saa 06:14
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bufatanyije na Ibuka, bari gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, bakajugunywa mu rwobo i Kiziguro. Abaharokokeye bavuga ko hajugunywemo abarenga 5000.

Ni Abatutsi bishwe bigizwemo uruhare n’abarimo Gatete Jean Baptiste wari Burugumesitiri wa komini Murambi, ufungiye Arusha, aho yakatiwe igifungo cy’imyaka 40 nyuma yo kujuririra igifungo cya burundu yari yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.

Gushakisha iyi mibiri ni igikorwa kimaze hafi ibyumweru bibiri, kiri gukorwa mu gihe hari no kubakwa urwibutso rushya rwa Kiziguro.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Népomuscène, yavuze ko iki gikorwa bamaze ibyumweru bibiri bagitangije, cyari kirimo ibyiciro bitandukanye.

Icyiciro cya mbere cyari ukubanza kwimura imibiri yari iri mu mva zisanzwe kugira ngo haboneke inzira ibajyana kuri uwo mwobo. Nyuma hazanywe imashini yatanzwe na Polisi y’Igihugu, hacukurwa inzira nini igana ku mwobo ureshya na metero 14, wajugunwemo Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Ati “Tugeze kuri metero 14 nibwo noneho twatangiye kubona imibiri, ejo bundi tariki ya 27 nibwo twatangiye kuyikuramo, imibiri myinshi biragaragara ko yangiritse, ariko ibice by’imibiri biracyagaragara nk’amaboko, amaguru, umutwe n’ibindi.”

Sibomana yavuze ko bihaye ukwezi kose gushobora no kurenga, ko gukuramo iyi mibiri kugeza yose ivanywemo, igashyingurwa mu cyubahiro.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yavuze ko iki gikorwa bari bamaze igihe bagisabwa n’abafite ababo bajugunwe muri ruriya rwobo.

Nyuma yo gutekereza kubaka urwibutso rushya rubitse amateka yo muri aka gace, banatekereje guha icyubahiro abishwe bakajugunywa mu rwobo.

Ati “Cyari igikorwa kitoroshye kibanza gusaba gutegura abantu cyane cyane abafite ababo barimo, ariko gikeneye no gushakirwa ingengo y’imari. Ubu twari tumaze ibyumweru bibiri twaratangiye gucukura, ku buryo twatangiye kubona imibiri tugeze muri metero 14 z’ubujyakuzimu duciye ku mpande.”

“Tuzagira n’igihe nidusoza, tuyitunganye [imibiri], tuyishakire amasanduku, habeho gutumira imiryango ifite ababo bahiciwe, tubashyingure mu cyubahiro.”

Meya Gasana yakomeje avuga ko i Kiziguro bari kuhubaka urwibutso rujyanye n’igihe, ruzaba rufite ibice byihariye bizajya byigishirizwamo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu yahoze ari Murambi.

Yavuze ko umwobo uri gukurwamo imibiri nibasoza batazawusiba, ahubwo uzaba ikimenyetso cyerekana uko Abatutsi biciwe i Kiziguro bishwe.

Bivugwa ko uyu mwobo wacukujwe mu 1972 n’abapadiri bashakaga guha amazi meza abaturage, aturutse mu nda y’isi. Bamwe mu bawucukuye bavuga ko wareshyaga na metero 25, baturitsa urutambi inshuro ebyiri mu kuzimu, ariko birangira amazi atabonetse.

Tariki ya 11 Mata 1994 nibwo Abatutsi bari bahungiye i Kiziguro bishwe bigizwemo uruhare na Gatete Jean Baptiste, abasirikare n’abandi bari abayobozi, aho biraye mu Batutsi bari bahungiye kuri iyi paruwasi.

Ahagana ku mugoroba ngo bafashe abantu bari bataricwa babikoreza imirambo, babakoresha urugendo nk’urwa metero 300 bajya kuyijugunya muri iki cyobo. Hari n’Abatutsi bagize ubwoba bakajya binaga mu rwobo badategereje gutemwa n’imihoro.

Mu rwibutso rwa Kiziguro hashyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bagera ku bihumbi 142, biciwe mu yahoze ari Komine Murambi.

Uyu mwobo uri gushakishwamo imibiri uri munsi y'urwibutso rushya rwa Kiziguro
Paruwasi ya Kiziguro ni imwe mu zahungiyemo abantu benshi muri Jenoside ariko baje kwicwa
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro rwaravuguruwe, rwubakwa mu buryo bugezweho
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Népomuscène avuga ko bihaye ukwezi kose bashakisha imibiri y'abishwe muri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .