Umurambo wa nyakwigendera wabonetse ku wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama mu cyuzi cyuhira umuceri uri mu gishanga kigabanya Umurenge wa Kiziguro n’uwa Remera.
Amakuru ava mu baturage avuga ko nyakwigendera mu mpera z’icyumweru gishize yahuye n’abatekamutwe bakamubeshya kugeza ubwo bamuriye amafaranga ibihumbi 150 Frw.
Ngo ni amafaranga yamubabaje cyane ku buryo abahuye nawe bose yagendaga abatakira bakavuga ko ashobora kuba yarananiwe kwihangana agahitamo kujya kwiyahurira muri icyo cyuzi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro uyu muturage yari atuyemo, Orora Jackson, yabwiye IGIHE ko nabo mu makuru bakuye mu baturage ari uko uyu musore ashobora kuba yariyahuye abitewe no kuribwa amafaranga ye n’abatekamutwe.
Yagize ati " Ni umusore w’imyaka 20 wasanzwe mu cyuzi bigakekwa ko yiyahuye, nyuma rero twakurikiranye amakuru mu baturage dusanga bavuga ko mu minsi ishize abatubuzi bamutuburiye amafaranga ibihumbi 150 Frw nyuma kubera akababaro bimutera kujya kwiyahura twe twabimenye amazemo umunsi umwe."
Uyu muyobozi yavuze ko mu bintu by’ibanze bagiye gukora kugira ngo ubwo butubuzi bugabanuke mu baturage ari ukubegera abashinjwa kubukora bakaba bafatwa bagashyikirizwa inzego z’umutekano, yavuze ko kandi bagiye kurushaho kwegera abaturage bakabaganiriza ugize ikibazo akaba yabasha kubyakira aho gutekereza kwiyahura.
Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Ikibazo cy’abatekamutwe bakoresha amakarita cyangwa bagatuburira abaturage babizeza kubakubira kabiri amafaranga bafite gikomeje kugaragara mu bice bitandukanye, mu minsi ishize abaturage bo mu Karere ka Rwamagana basabye ubuyobozi kubafasha guca abo bantu ngo kuko bagiye kubamaraho amafaranga babatuburira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!