00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Bemerewe ihene none umwaka urashize amaso yaraheze mu kirere

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 Gashyantare 2021 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Abaturage batujwe mu Mududugu w’abatishooboye mu Kagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Kageyo, Akarere ka Gatsibo batangaje ko ubwo batuzwaga muri uyu mudugudu ubuyobozi bw’aka Karere bwabemereye kubaha ihene zo kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi none amaso yaheze mu kirere.

Abaturage batujwe muri uyu mudugudu w’abatishoboye wa Nyagasozi baturutse mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Kageyo.

Aba baturage babwiye TV1, ko nyuma yo kwimurwa bahise batangira kubaka ibiraro by’ihene bazororeramo, none kuri ubu ngo umwaka urashize bazitegereje.

Bamwe muri bo bemeza ko n’ibiti bubakishije ibyo biraro byatangiye kuribwa n’imiswa.

Ati “Baratubwiye ngo bazaduha ihene n’ushinzwe imibereho myiza yaraje aratubwira ngo twubake ibiraro bagiye kuduha ihene baratubwira ngo amabati yo gusakara ntaraboneka nibamara gusakara nibwo bazazizana.”

Mugenzi we yunzemo ati “ Aka Karima k’igikoni kari kagenewe itungo rigafumbira, ngira ngo urabona ko hamwe imboga zahiye kuko nta hantu wakura ifumbire, ntubireba ko se biri gusenyuka bihagaze? Bari batwijeje ko bagiye kuduha ihene izajya ifumbira ako karima k’igikoni.”

Yakomeje agira ati “ Bari batubwiye ko hagomba n’ikigega cy’amazi kizajya kijya ku muryango wa buri muntu ibyo byose nta na kimwe cyabonetse turi aho gusa wirya ukimara kandi byongeye n’ahantu turi ntibatuzi.”

Undi muturage yagize ati “Buri muntu bari bamwemereye ihene imwe, yaheze mu kirere bari batwemereye kuba badufasha n’ibiryo kubera ko nta hantu turi, abana twazanye barwaye bwaki nta gasabuni nta ki, mbese dufashwe nabi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Kantengwa Mary yavuze ko aba baturage bagenda bahabwa ihene bigendewe ku bushobozi bugenda buboneka anashimangira ko n’aba bo muri aka Kagari ka Nyagisozi bashonje bahishiwe.

Ati “Nyine bijyana n’ubushobozi buba buhari, hari ubwo baba barashyizwe ku rutonde rw’abagomba guhabwa itungo kugira ngo ribateze imbere ubwo rero urwo rutonde nirwo twifashisha iyo twabonye inkunga iyo ariyo yose harimo no kuzitura, hari abazitura, abo bose biba bisaba kureba abageze igihe cyo kuzitura kugira ngo boroze n’abandi.”

Yongeyeho ko aba baturage bashonje bahishiwe kuko hari n’abafatanyabikorwa bafite babemereye ihene ariko batari bazibagezaho.

Bamaze umwaka bategereje ihene bemerewe n'ubuyobozi bw'Akarere none amaso yaheze mu kirere
Ibiraro bari barubakiye izi hene ngo byatangiye kuribwa n'imiswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .