Gatsibo: Batswe ibihumbi 65 Frw ngo bashyirirwe abana mu mushinga none barahebye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 Nzeri 2018 saa 02:20
Yasuwe :
0 0

Abaturage bagera kuri 305 bo mu Murenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo bavuga ko ubuyobozi bw’Itorero CEPEA Ruhuha, bwabasabye amafaranga ibihumbi 65, buri muntu bubizeza ko bugiye kubashyirira abana mu mushinga ubishyurira amafaranga y’ishuri na mituweli, none imyaka ibaye itanu bategereje.

Bamwe muri bo babwiye RBA ko ‘Umuyobozi w’itorero yazanye umuzungu adufotorera abana atubwira ko agiye kubashyira muri kompasiyo [Compassion], nuko atubwira ko buri mubyeyi yishyura ibihumbi 65 bamwe bagurisha amagare abandi bajya kuyashaka hirya no hino barayazana.’

“Yatubwiraga ko uwo mushinga uzaca mu itorero CEPEA, nababasha kujya gusenga ariho bazajya basengera maze amashuri turayubaka ndetse tunubaka n’icyumba cy’inama hafi y’urusengero, twubaka n’imisarani ariko twarategereje turaheba”.

Aba baturage bavuga ko byabateje igihombo gikomeye kuko bagurishije amagare yabo yabazaniraga amazi abandi bakajya kuyahingira none byarangiye nta nyungu bakuyemo.

Bavuga ko uwari wungirije mwarimu muri CEPEA witwa Ndagijimana Laurent, ari we bahaga amafaranga ngo abandikire abana. Amashuri bubatse yafunzwe mu 2016, afungurwa ari uko hari uwayakodesheje.

Ndagijimana Laurent yabwiye IGIHE ko ibyo abo abaturage bavuga ari ukubeshya.

Ati “Abo baturage twashinganye Koperative yitwa ’Tumurere’, biyemeza gutanga amafaranga kugira ngo twubake ishuri ry’abana hafi aho, buri wese atanga amafaranga ibihumbi 65 na fagiture bafite bafite yanditseho Tumurere ntago yanditseho itorero runaka”.

“Ubwo rero twubatse ibyumba bitanu by’amashuri, twubaka n’ibiro bifitemo ibyumba bine n’icyumba cyo gukoreramo inama, tunubakamo imisarani 10 itanu y’abahungu n’itanu y’abakobwa, ngicyo icyo amafaranga yakoze.”

Yakomeje avuga ko ayo mashuri ahari kandi ko ari ayabo baturage n’ikibanza bayubatsemo ko ari icyabo ahubwo ko babizanyemo induru bamwe bakigumura.

Aya mashuri yigiragamo abana 210, abanyamuryango bashwanye habura uhemba abarimu bahitamo kureka kwigisha bityo abana bajya ku bindi bigo.

Itorero CEPEA ababyeyi bavuga ko ryabaririye amafaranga
Amashuri yubatswe ku bufatanye bw'ababyeyi na CEPEA yarafunzwe kubera kutumvikana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza