00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Batangiye kugabanya ubucucike mu mashuri bafashijwe n’abafatanyabikorwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 15 September 2024 saa 08:38
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwatangiye kwifashisha abafatanyabikorwa batandukanye mu kugabanya ubucucike buri mu mashuri mu rwego rwo gufasha abana kwiga neza, bwatashye ibyumba by’amashuri bitandatu birimo n’intebe nshya, icyumba cy’umukobwa kimwe n’ubwiherero 13 byuzuye bitwaye miliyoni 110 Frw byubatswe n’umufatanyabikorwa.

Ibi byumba byatashywe ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024 mu Murenge wa Remera byubatswe ku Rwunge rw’Amashuri rwa Bushobora kubufatanye bw’Akarere na Rwacof isanzwe ifasha abahinzi guhinga no kugura umusaruro wa kawa muri uyu Murenge.

Ni ibyumba byitezweho kuganya ubucucike bwari buri kuri iri shuri aho hari abana bigaga barenga 60 mu gihe abo mu mashuri abanza bo bigaga igice kimwe cy’umunsi basimburana na bagenzi babo kubera ubuke bw’ibyumba by’amashuri.

Muhawenimana Rosine utuye mu Mudugudu wa Kigarama yavuze ko yababazwaga no kuba umwana we yigaga igice kimwe cy’umunsi mu gihe abandi bigaga umunsi wose. Yavuze ko kuva aho ibyumba by’amashuri byongerewe kuri ubu umwana we asigaye yiga kabiri ku munsi bikanamurinda kwirirwa mu rugo.

Niyitegeka Didace we yavuze ko hari abana bakoraga urugendo rurerure bajya kwiga kure ariko kubufatanye n’ubuyobozi bukaba bwarongereye amashuri menshi kuburyo bose bari kwiga hafi kandi bakiga mu mashuri atarimo ubucucike kuburyo no gutsinda babyizeye kuri abo bana.

Uwineza Claudine we yagize ati “ Abana bacu bigaga ahantu hari ubucucike ntibabashe gufata amasomo neza ariko ubu twishimiye ko guhera ubu nta bucucike buzongera kubaho, hari abigaga mu byiciro bibiri ubu byavuyeho kuko twabonye amashuri meza.”

Nyirakamana Dative ushinzwe amasomo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Bushobora yavuze ko hari aho abana bigaga ari benshi kuburyo byagoraga abarimu kubakurikirana umunsi ku munsi n’imitsindire yabo bigatuma itagenda neza.

Ati “ Mbere y’uko duhabwa aya mashuri nk’abana bo mu mwaka wa Mbere bigaga mu byiciro bibiri buri munsi, hari abigaga mugitondo hakaba n’abandi bazaga ikigoroba. Byari imbogamizi ariko ubu wa mwana agiye kujya akurikirana amasomo umunsi wose byiyongereho ko afatira ifunguro ku ishuri bitumen atsinda neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze hakiri ibigo by’amashuri usanga bifite ubucucike bw’abana barenga 60 mu ishuri ariko ko kubufatanye n’abafatanyabikorwa bari kugenda bubaka ibyumba by’amashuri hagamijwe kugabanya ubu bucucike hirya no hino.

Ati “Uretse kubaka banashyizemo intebe, banubaka ubwiherero 13 ndetse n’icyumba cy’umukobwa. Ni ibintu biri mu murongo w’Igihugu wo kongera ibyumba by’amashuri ndetse n’amashuri mashya kugira ngo tugabanye ubucucike tunagabanye ingendo abana bakora baza ku ishuri bizatume ireme ry’uburezi ryiyongera harimo abana kwiga neza, bicaye neza kandi batanasiba amashuri.”

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Rwacof bwavuze ko buzakomeza gufasha abahinzi ba kawa bubafasha mu gutuma abana babo bigira ahantu heza ndetse bunafatanya na Leta mu kubegereza ibindi bikorwaremezo bitandukanye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko uretse ibi byumba bitandatu buzanakomeza kuganira n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo bubake ibyumba by’amashuri byinshi
Hubatswe n’ubwiherero 13
Hubatswe kandi icyumba cy’umukobwa kimwe
Iki cyumba cy’umukobwa kitezweho gufasha abakobwa benshi basibaga ishuri
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yavuze ko bazakomeza kuganiriza abafatanyabikorwa kugira ngo babafashe mu kugabanya ubucucike mu mashuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .