00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Babiri bakurikiranyweho kwiba ibishyimbo n’amavuta bigenewe abanyeshuri

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 27 September 2024 saa 05:00
Yasuwe :

Abagabo babiri bo mu Karere ka Gatsibo bakoraga ku ishuri ribanza rya Rumuri riherereye mu Murenge wa Muhura, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho kwiba ibishyimbo n’amavuta byari bigenewe abanyeshuri biga kuri iri shuri ribanza.

Abagabo bashinjwa kwiba ibi biryo ni umuzamu wo kuri iri shuri ndetse n’umutetsi, bivugwa ko bibye iri shuri mu ijoro ryo kuwa 23 Nzeri. Mu byo bibye harimo ibiro 260 by’ibishyimbo, Litiro 61 z’amavuta ndetse n’umunzani.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Nayigizente Gilbert, yabwiye IGIHE ko aba bagabo batawe muri yombi bakekwaho gutwara ibi biryo by’abana ndetse ngo iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane aho babishyize.

Ati "Bishe ingufuri bibamo ibiro 260 by’ibishyimbo na Litiro 61 z’amavuta n’umunzani wabipimaga, twabimenye rero bukeye twihutira gushakisha ababigizemo uruhare, bariya babiri rero nibo bakekwa. Ntabwo biragarurwa ariko iperereza rirakomeje kandi abana bari kurira ku ishuri nta kibazo gihari."

Gitifu Nayigizente yasabye abayobozi b’amashuri kuba maso ku bubiko bw’ibiryo by’abanyeshuri baba bahawe na Leta kugira ngo hatazagira ubitwara. Yavuze ko kandi bagiye kongera ubugenzuzi mu kureba niba nta handi ibiryo by’abana byaba byaribwe cyangwa bigatwarwa. Kuri ubu aba bagabo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhura mu gihe iperereza rikomeje.

Ishuri ribanza rya Rumuri ryibwe ibishyimbo n’amavuta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .