Ni mu bihe by’imvura y’umuhindo (igwa muri Nzeri-Ukuboza), ndetse inzego z’iteganyagihe zari zavuze ko mu gihugu hose izahagera ku kigero gitandukanye ariko hari abo itari yageraho, byatumye amatungo yo mu Burasirazuba abura ubwatsi, n’imyaka yahinzwe hamwe iragwingira.
Ku wa 13 Ugushyingo 2024 Ingabo z’u Rwanda, RDF zatangiye gufasha aborozi kubona no kwahira mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro, bikazatuma umukamo ukomeza kuboneka uko bisanzwe.
Aborozi bo mu Karere ka Gatsibo babwiye Flash FM ko inka zari zigiye kubashiraho kubera kwicwa n’inzara.
Umwe yagize ati “Zari zidushiranye pe! Zaragandaye nta kuntu mbega zari zimeze.”
Yavuze ko “Twari dushonjesheje inka, twari tumeze nabi ntabwo byari byiza. Inka ziba zibabaye, ziba zishonje kandi inka iyo ishonje ntabwo yakamwa.”
Bahamije ko hari inka zapfuye kubera kubura ubwatsi ariko bakanashimira ubuyobozi bwa RDF bwatanze uburenganzira bwo kwahira muri iki kigo.
Undi ati “Turabashimira rwose, Imana ahubwo ibahe umugisha kuba bafashe iki gitekerezo bakareba amatungo yacu ko ashize bakaba bayarenganuye.”
Mugenzi we mu byishimo byinshi yavuze ko igikorwa bakorewe ari nko gutabarwa kuko nta cyizere bari bafite cyo kuzarokora inka zabo.
Ati “Ubu turasa nk’abantu batabawe n’Ijuru kubera ko tugiye kurokora [inka] kuko ntabwo twari dufite ibyiringiro by’uko hari iri burokoke n’imwe ariko ubu dufite ibyiringiro by’uko ubwo batwemereye kwahira muri iyi Gabiro, ubwatsi turabubonye abakozi barimo kwahira, turatekereza neza ko uko bazakomeza kudufasha gukomeza kwahira inka zizarokoka, ibyo ari byo byose zizabaho, zizakira kandi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yasabye aborozi kutazarenga ku mabwiriza bahawe yo kwahira ngo bajye muri iri shyamba gukoreramo ibindi bikorwa.
Ati “Twababwiye ko ari ukujyamo bagiye kwahira, nta kindi gikorwa kibajyanyemo. Ntabwo ari ugutema ibiti, ntabwo ari ukujya mu bindi bikorwa biri hanze yo kwahira, bakitwara neza kugira ngo aya mahirwe twahawe arambe.”
Meya Gasana yavuze ko kwahira muri iri shyamba bitazahagarara mu gihe abaturage bazaba bagifite ikibazo cy’ubwatsi bw’amatungo.
Kugeza kuri uyu wa 13 Ugushyingo hari hamaze kwiyandikisha aborozi barenga 300 bashaka kwahira ubwatsi bw’amatungo muri iki kigo, ariko imibare ishobora kwiyongera kuko n’aborozi bo muri Nyagatare na Kayonza bemerewe kujya kuhahira banyuze mu nzira zashyizweho no kubahiriza amabwiriza arimo kubanza kwiyandikisha kugira ngo bamenye abinjiye muri iki kigo n’abagisohotsemo.
Buri karere kashyiriweho inzira zo kwinjira no gusohoka mu Kigo cya Gabiro bagiye kwahira ubwatsi kugira ngo hatagira igikorwa cyo muri iki kigo kibangamirwa.
Akarere ka Gatsibo kashyiriweho inzira ya Munini/Gikobwa, Munini/Nyamwiza, na Nyamatete; aka Nyagatare ko gashyirirwaho inzira ebyiri za Shimwa Paul na Zubarirashe; mu gihe Akarere ka Kayonza kahawe inzira za Mutumba na Gakoma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!